Abanyamakuru bakomeje gukora ubukwe aho nyuma ya Ismael Mwanafunzi uheruka kurushinga, ubu haravugwa ubukwe bwa Khamis Sango Umunyamakuru wa Radio na TV 10 aho agiye kurushingana na Ikirezi Sallouah
Abasore by’Umwihariko Abanyamakuru bakomeje kugenda bava mu muryango w’Ingaramakirambi bagahitamo kurushinga bakubaka umuryango.
Kugeza ubu haravugwa ubukwe bw’Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio na TV 10 wamaze kwambika impeta y’urukundo umukobwa uzwi ku izina rya Ikirezi Sallouah bamaze imyaka 12 bakundana maze amusaba ko yamubera umugore bakazabana akaramata.
Khamis Sango wamamaye cyane mu Kiganiro The Over Drive yambitse impeta umwari bamaranye imyaka itari mike bari mu munyenga w’urukundo aho aba bombi bemeranyije kubana bakubaka umuryango uzabakomokaho.
Khamiss Sango ni umwe mu banyamakuru basanzwe ari abayobozi b’ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio&TV10 aho akorana na Kate Gustave n’abandi,….
Umuryango mugari wa Radio na TV 10 wifurije ishya n’ihirwe aba bombi bashimira uyu musore intambwe y’abagabo ateye.
Ku ruhande rw’uyu mukobwa nta byinshi bimuzwiho gusa akaba ari umwemera wo idini y’Abayislam aho bivugwa ko yaba ari n’umunyamideri ariko utarabishingamo imizi.
Ubukwe bw’aba bombi butegerejwe mu minsi ya vuba bukaba buzabera mu idini ya Islam aho imyemerere y’aba bombi yabaganishije kugeza ubu.
Uyu Munyamakuru Khamis Sango yanyuze mu bitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda aho twavuga nko kuri Radio Salus, Radio B&B aho yavuye ajya kuri Radio TV10 akorera kugeza ubu
K