SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuyobozi bwa Kigali Protocal bwijeje abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 bazanyurwa n’imitegurire yacyo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ubuyobozi bwa Kigali Protocal bwijeje abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 bazanyurwa n’imitegurire yacyo
Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Kigali Protocal bwijeje abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 bazanyurwa n’imitegurire yacyo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/28 at 8:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocal wanayitangije, Umukundwa Josue, yasobanuye uko igitekerezo cyaje cyo gutegura igitaramo cyo kwishimana n’abakunda serivisi itanga anakomoza ku mabanga atandukanye y’iyi kompanyi.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn by Radisson iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023.

Hatangajwe ibintu bitandukanye ku gitaramo cyo kwishimira ibyo Kigali Protocal yagezeho mu myaka 5 imaze ibonye izuba.

Umuyobozi wa Kigali Protocal, Umukundwa Josue, yabanje gushimira abanyarwanda muri rusange bakomeje guha akazi kompanyi ye ya Kigali Protocal no guteza imbere serivisi za protocol.

Yashimiye abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’abandi badahwema guhanira ko iyi kompanyi ikomeza gutera imbere anaboneraho gusobanura ko iyi kompanyi yatangijwe hagamijwe kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda.

Avuga ko yashatse ko abinjira bakirwa mu buryo bwiza bakihagera, gusa ntibigarukire aho ahubwo ibyo bakora bigakomeza no kuba byiza no mu bindi bice bitandukanye by’ubuzima.

Ubwo yabazwaga ku kirebana no kuba yaba yinjiye mu ruhando rw’abategura ibitaramo, Josue Umukundwa yavuze ko atari byo, ati ”Njye ntabwo nje gutegura ibitaramo ahubwo nje kwishimira ibyo twagezeho.”

Yavuze ko uzitabira iki gitaramo wese azishimira kuba yakijemo kuko imyiteguro yaba ku ruhande rw’abakobwa bagize iyi kompanyi bayigeze kure, kandi hari ibyiza bazamurikira abanyarwanda.

Ku ruhande rw’abahanzi, ababyinnyi n’abandi bose bazagaragara muri iki gitaramo, bariteguye nk’uko byatangajwe n’uyu musore ukiri muto mu myaka ariko ubona ko amaze kwisobanukirwa kandi akataje mu bushabitsi.

Abajijwe ku bavuga ko iyi kompanyi atari iye, yavuze ko byoroshye kubyumva ahubwo akaba atumva impamvu bigora abantu. Yagize ati: ”Niba ubona ko atari iyanjye ni yawe”.

Ku bafite impungenge ko umunsi umwe yazarengera nk’umuntu uyobora abakobwa ari umusore, yavuze ko uzi icyo ashaka ari cyo ashyiraho umutima bityo na we azi icyo ashaka.

Ati ”Aba bakobwa ntabwo tubana kandi ni bakuru banahabwa uruhushya n’ababyeyi babo.”

Yanagaragaje ko iyi kompanyi yatangiye no kunguka abashinga ingo n’abazukuru ahereye kuri Umutesi Lea wari uhagarariye abandi.

Umutesi Lea yamamaye mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Rwanda na we yagize icyo atangaza dore ko ari no mu batangiranye nayo, ati ”Byari ibintu bitoroshye kubyumva abimbwira ariko turatangira, tubikora abantu batabyumva.”

Umutesi Lea yagaragaje ko uko abakobwa binjiramo n’uko babayeho muri Kigali Protocal, biciye mu mucyo.

Igitaramo cya Kigali Protocal kizaba kuwa 29 Kamena 2023 muri Camp Kigali, hazaba ari ku munsi wa Kane. Kugura itike, unyura ku rubuga rwa www.noneho.com.

Gusa hari n’ahandi hashyizweho wagurira amatike nko muri Uncle’s Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu.

Iki gikorwa cyatewe inkunga n’abantu batandukanye barimo Li Max Entertainment, Samsung 250, Nita Impressions n’abandi batandukanye.

Kizaririmbamo Ariel Wayz, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joel. Kizagaragaramo abavanzi b’umuziki, ababyinnyi n’abashyushyarugamba bakomeye, n’udushya udakwiye kuzacikwa.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 28, 2023 June 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Mapinduzi Cup: Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2

January 10, 2024
Andi makuru

Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe agiye kujyanwa mu bushinjacyaha

April 27, 2023
Imyidagaduro

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri b’abatinganyi

April 28, 2023
Imikino

Shampiyona ya Billard yegukanywe na Murekatete Edissa

December 2, 2024
Imikino

Eco Arts ku bufatanye na Classic Tours&Travel bateguye irushanwa ryo kubungabunga Ibidukikije .

April 27, 2023
Imikino

Police HC yatangiye imikino ya EAPCCO inyagira ikipe yo muri Kenya

April 29, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?