Umuhanzi akaba na Producer Maurix Baru yakoze igitaramo gikomeye cyari kigamije kumvisha abakunzi be umuziki ukubiye mu njyana ya Afro-Opera yahimbye.
Muri iki gitaramo, Maurix yaririmbye acurangirwa ibicurangisho by’abahanga nka Violin ndetse na Cello, ubundi bitamenyerewe mu Rwanda.
Kwitabira iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, byasabaga kuba warahawe ubutumire.
Maurix yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutanga ubutumire ku bitabiriye iki gitaramo, bitewe nuko bari bafite umubare w’abantu batagomba kurenza.
Ati “Twakoresheje gutumira kubera ko twari dufite umubare ntarengwa w’abagombaga kwitabira igitaramo bitewe nuko aho cyateganyirijwe kubera bakira abantu bake kandi kubera hari abashyitsi bakuru n’abaterankunga hari hakenewe gutanga ‘invitation’ hato hatabaho umuvundo.”
Yakoze iki gitaramo mu ijwi ryiza n’imicurangire ya gihanga, indirimbo zose zanditse ku manota ya muzika, abantu baranezerwa bigera n’aho bahaguruka basanga Maurix ku rubyiniro barabyina.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB, Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ya Unesco n’abandi.
Barishimye cyane umwihariko n’ubuhanga byumvikana muri muzika Afro-Opera ya Maurix ndetse bamushishikariza gukora ibitaramo byinshi bigera ku banyarwanda benshi no mumahanga.
. 0 bvtvyBimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iki gitaramo, harimo kuba abatumirwa barakirijwe inyama y’inkware-Benshi bwari ubwa mbere bayiriye.
Ikindi ni uko ubwo Maurix yajyaga kuririmba indirimbo ye yise ‘Igitenge’ yitegura gushyira hanze, abatumirwa bahawe ‘noeud’ ikoze mu gitenge bambara mu ijosi.