SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: R Kelly ahangayikishijwe n’ubuzima abayeho muri gereza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > R Kelly ahangayikishijwe n’ubuzima abayeho muri gereza
Imyidagaduro

R Kelly ahangayikishijwe n’ubuzima abayeho muri gereza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/23 at 3:05 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly, ahangayikishijwe n’ubuzima bwe kubera uko ari gufatwa mu gihe ari muri gereza.

Ibi byamenyekanye nyuma y’amajwi y’uyu muhanzi yagiye hanze agaragaza ko uko abayeho biteye agahinda. Ati “Ntabwo nkwiriye gupfa kubera ko umuntu atitaye ku kumenyesha abantu ibiri kumbaho. Ntabwo nkwiriye gupfa muri ubu buryo.”

Akomeza ati “Niyo mpamvu ndi kuvuga kuri ibi, ni ukubera ko ntewe ubwoba n’ubuzima bwanjye muri aka gace ndimo. Uko mfatwa n’inyamanswa siko zifatwa, kuko zifatwa neza kundusha.”

  1. Kelly afite ikibazo cy’itembera ry’amaraso mu kuguru.

Uyu muhanzi w’imyaka 56, umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.

Muri uyu mwaka haje ibirego bishya bimushinja icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, ndetse abashinjacyaha bamusabiye ko yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.

Mu mwaka ushize, i Chicago uyu muhanzi n’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko baherutse gusaba ko habaho urubanza rushya, uru rugateshwa agaciro. Bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.

Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha. Umwe mu batangabuhamya wahawe amazina ya ‘Jane’ yavuze ko R.Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14. Ibyaha R.Kelly ashinjwa bishobora kuzatuma asohoka muri gereza afite imyaka 100.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 23, 2023 June 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rema Namakula yasabye abakunzi kwitabira igitaramo cya Lydia Jazmine

March 1, 2024
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo yise 6th September itariki atazibagirwa mu buzima bwe

September 3, 2024
Imyidagaduro

Isimbi Model yavuze ku rukundo akunda umugabo we Shaul Hatzir

April 22, 2024
Andi makuru

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

March 8, 2024
Imyidagaduro

Itorero inganzo ngari ryahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda (Amafoto)

August 5, 2023
Imikino

Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algeria

April 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?