Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly, ahangayikishijwe n’ubuzima bwe kubera uko ari gufatwa mu gihe ari muri gereza.
Ibi byamenyekanye nyuma y’amajwi y’uyu muhanzi yagiye hanze agaragaza ko uko abayeho biteye agahinda. Ati “Ntabwo nkwiriye gupfa kubera ko umuntu atitaye ku kumenyesha abantu ibiri kumbaho. Ntabwo nkwiriye gupfa muri ubu buryo.”
Akomeza ati “Niyo mpamvu ndi kuvuga kuri ibi, ni ukubera ko ntewe ubwoba n’ubuzima bwanjye muri aka gace ndimo. Uko mfatwa n’inyamanswa siko zifatwa, kuko zifatwa neza kundusha.”
- Kelly afite ikibazo cy’itembera ry’amaraso mu kuguru.
Uyu muhanzi w’imyaka 56, umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.
Muri uyu mwaka haje ibirego bishya bimushinja icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, ndetse abashinjacyaha bamusabiye ko yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.
Mu mwaka ushize, i Chicago uyu muhanzi n’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.
Abunganira uyu muhanzi mu mategeko baherutse gusaba ko habaho urubanza rushya, uru rugateshwa agaciro. Bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.
Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha. Umwe mu batangabuhamya wahawe amazina ya ‘Jane’ yavuze ko R.Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14. Ibyaha R.Kelly ashinjwa bishobora kuzatuma asohoka muri gereza afite imyaka 100.