SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umubyeyi wa Tupac arashinja Leta y’Amerika urupfu ry’umuhungu we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umubyeyi wa Tupac arashinja Leta y’Amerika urupfu ry’umuhungu we
Imyidagaduro

Umubyeyi wa Tupac arashinja Leta y’Amerika urupfu ry’umuhungu we

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/16 at 12:29 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Nyuma y’imyaka 27 umuraperi w’icyamamare Tupac yitabye Imana, Se umubyara arashinja Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira uruhare mu rupfu rw’umuhungu we.

Ku ya 13 Nzeri 1996, umuraperi ukomeye mu mateka, Tupac Amaru Shakur, yitabye Imana. Uyu muhanzi w’Umunyamerika, akaba igihangange mu Isi y’imyidagaduro ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, yapfiriye mu modoka yari atwaye i Las Vegas biturutse ku makimbirane y’abaraperi bo mu gice cy’Uburasirazuba(East Coast) n’igice cy’Uburengerazuba (West Coast).

Urupfu rwe, hamwe n’urw’umuraperi mugenzi we Biggie Smalls, ntirurasobanuka, bityo ibitekerezo by’ubugambanyi bikaba bikiri byinshi.

Ku rundi ruhande, Se, Billy Garland, arabizi neza. Ku rubuga rwa YouTube rwitwa  The Art of Dialogue, yasobanuye ko kuri we nyirabayazana w’iyicwa ry’umuhungu we ari Guverinoma ya Amerika.

Mu ijoro ry’iyicwa rya Tupac, we hamwe n’abandi bagize itsinda rye n’inshuti bakoranaga Muir label ye, Death Row Records, bakubise Orlando Anderson, umwe mu bari bagize agatsiko bari bahanganye i Las Vegas, mu mukino w’iteramakofe wahuzaga Mike Tyson na Bruce Seldon. .

Nyuma yo gukubitwa, Orlando Anderson yakurikiye imodoka ya Tupac na Suge Knight maze arasa amasasu ku modoka, biza no kuvamo urupfu rw’uyu muraperi.

Billy Garland yavuze ko imyitwarire y’umuhungu we idakwiye kandi ko yabikoze gusa kugira ngo yubahwe kandi yigaragaze imbere ya Death Row na Suge Knight.

Icyakora,  ngo ntabwo yemera ko Orlando Anderson yagize uruhare mu iyicwa ry’umuhungu we, kuko ibimenyetso byose byabonetse nta gihamya bitanga. Byongeye kandi, nyirarume wa Anderson, Keefe D, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gatsiko ka Crips, amaze imyaka myinshi yishinja urupfu rwa mwishywa we, ariko Garland avuga ko byose biri mu rwego rwo guhishira guverinoma.

Billy Garland avuga ko Nyirarume wa Tupac yishinja icyaha cyo kumwica nyamara ari amanyanga yo guhishira Guverinoma ya Amerika

Ati: “Ntekereza ko gatera ari guverinoma. Sinzi uyu mugabo, Keefe. Birashoboka ko yahatiwe kuvuga ibyo kugira ngo akemure ibibazo bimwe. Ariko, sinkeka ko hari aho ahuriye n’urupfu rw’umuhungu wanjye. Habe na gato. Byose ni guverinoma ibyihishe inyuma.”

Se wa Tupac kandi yanakomoje ku bihuha bimaze igihe bivugwa ko Suge Knight wahoze ayobora inzu y’umuziki ya Death Row yabarizwagamo Tupac, ariwe wamwishe yabihakanye avuga ko Suge Knight atariwe wamwiciye umuhungu.

 Avuga ko impamvu yemeza ko Guverinoma ya Amerika ariyo ibyihishe inyuma ari uko hari umukozi wa FBI mu 2021 wasohoye inyandiko igaragaza uruhare rwa Amerika mu rupfu rwa Tupac. Ibi byatumye ahita yirukanwa ndetse bituma na benshi bizera ibyo yatangaje.

TMZ yo yatangaje ko ibyo Se wa Tupac ashinja Guverinoma ya Amerika, byenda gusa n’ibyerekanywe muri filime mbarankuru ishingiye ku buzima bwa Tupac yitwa ‘All Eyes On Me’ hamwe n’indi yitwa ‘Who Shot Pac & Biggie’, aho izi zombi zigaragaza uruhare Amerika yagize mu rupfu rw’uyu muraperi ndetse harimo n’ubuhamya bamwe bahoze ari maneko batanze bavugako bari baratumwe na Amerika kuneka Tupac Shakur. Ibi byose nibyo Se ashingiraho avuga ko Amerika ariyo yihishe inyuma y’urupfu rw’umuhungu we.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 16, 2023 June 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

“Nkunda iyo abantu barimo kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye” Cristiano Ronaldo..

January 20, 2024
Kwamamaza

Ibirori byo kumurika inzoga ya Skol Virunga Silver byari akanyamuneza kubabyitabiriye (Amafoto)

June 8, 2024
Imyidagaduro

The Ben na Remah Namakula batumiwe mu gitaramo i Musanze

July 25, 2024
Imikino

Ikipe ya Bugesera yatandukanye n’umutoza Eric Nshimiyimana

November 14, 2023
Imyidagaduro

The Ben yiyongereye mu ndirimbo Folomiana ya Kevin Kade na Chriss Eazy

April 24, 2025
Imyidagaduro

Naira Marley ukekwaho urupfu rwa Mohbad yatawe muri yombi

October 4, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?