SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi
Imyidagaduro

Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/24 at 2:10 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Muri iyi minsi mu Rwanda uko imyaka igenda ishira niko urubyiruko nuko rushishikarizwa kwihangira imirimo rukomeje kugenda rushaka ibyo rukora byatuma rwiteza imbere.

Muri iyo imirimo harimo akazi ko gucungira umutekano ahantu hahurira abantu benshi kamze kumenyerwa mu ndimi z’amahanga nka Bouncing.

Nyuma yo kumva amakuru menshi yagiye avugwa hanze hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo avuga ku imyitwarire ikunda kuranga abo basore n’inkumi b’ibigango benshi twita ababounce twagerageje gushaka umwe mu bakora ako kazi yaduha ikiganiro kirambuye ku rugendo rwe mu kazi k’ububouncer.

Mu kiganiro na Niyigena Steven uzwi nka Hamza Bouncer umusore ufite metero 1 na 98 ndetse n’ibiro hafi 140 akaba akorera ku kabyiniro kamaze kumenyekana mu mujyi wa Kigali kitwa The Waves Lounge gaherereye mu mugi wa Kigali mu murenge wa Remera ahazwi nko kwa Ndoli mu gisimenti yatubwiye byinshi kuri ako kazi.

Uyu musore umaze imyaka isaga 10 muri aka kazi kabone ko yadutangarije ko bwa mbere akinjiramo hari mu mwaka wa 2013 akaba yaratangiye Akora mu tubyiniro dutandukanye hano mu mujyi wa Kigali ndetse bikamuha n’amahirwe yo kurindira umutekano bamwe mu byamamare byo mu Rwanda ndetse no hanze umutekano ubwo byabaga byaje mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda.

Uyu mugabo yakomeje atubwira ko mu bahanzi bakomeye amaze gucungira umutekano harimo Harmonize, Sauti Sol, Weasel, Eddy Kenzo,Tekno, Platini P, King  James, Mico The Best ndetse na Davis D na bandi benshi ibintu avuga ko byatumye ashyira ingufu mu guteza imbere ako kazi Akora.

Tumubajije mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo yadusubije ko zihari nyinshi ariko akenshi biterwa nuko abanyarwanda bataraha agaciro akazi bakora bitewe n’uko bamwe mubagakora hari igihe bakora ibikorwa bitari byiza.

Ku bijyanye n’amakuru amuvugwaho ku ruhande rwe ko aho akorera mu kabyiniro ka The Waves Lounge ko asuzugura abakiliya iyo baje babagana bitewe n’uko ngo hari igihe bamwe baba batazwi kandi ngo aho akorera ari muri Vip.

Hamza yadusubije ko atari ko bimeze ahubwo we Icyo akora ari ukubahiriza amabwiriza aba yahawe kandi adashobora kuyarengaho.

Ikindi yadutangarije nuko muri The Waves Lounge harimo ibice bibiri kimwe cya rusange ndetse na Vip aho bisabwa ko ushaka kujya kuhicara aba asabwa kwishyura icupa ry’inzoga ihenze (Champagne cg Whisky). Bikaba biri mu bituma abantu benshi bavuga ko basuzugura abantu atari ko bimeze.

Mu gusoza Hamza yagiriye inama urubyiruko wifuza gukora akazi kubu Bouncer muri iyi minsi ko ari akazi katunga umuntu ariko gasaba ibintu byinshi nk’ikinyabupfura ndetse no kumenya kwihangana mu buzima

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 24, 2023 June 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza yahishuye ikizatuma amurikira alubumu ye 25 shades mu bubiligi

January 17, 2025
Imyidagaduro

Bitunguranye Zari The Boss Lady yatumiye Tanasha Donna mu gitaramo azakorera I Kampala

December 11, 2023
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na RDC zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Angola

March 22, 2024
Imyidagaduro

Ravi wamenyekanye muri bijyanye no gutunganya amajwi mu bitaramo agiye kurushinga n’ikizungerezi cy’umudiaspora

August 15, 2024
Imyidagaduro

Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali

January 25, 2023
Andi makuru

Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi

February 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?