SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye
Imyidagaduro

Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/15 at 5:04 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kalimpinya wamenyekanye ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda muri 2017, akaba anakina umukino wo gusiganwa mu modoka, ari mu byishimo nyuma y’uko Lewis Hamilton nawe ukina uyu mukino amushyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ku munsi w’ejo ni mugoroba ni bwo Umwongereza Lewis Hamilton, wamamaye kubera gukina isiganwa ry’imodoka nto Formula 1, yasangije abantu barenga Miliyoni 33 bamukurikira ku rubuga  rwa Instagram, ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.

Usibye ibyo kandi iyi foto yayishyizwe no kuri konti ya Instagram yitwa Femalesinsport ikaba isanzwe igaruka ku bagore baba muri siporo by’umwihariko iyo gutwara imodoka na moto.

Nyuma y’ibi Kalimpinya Queen yerekanye amarangamutima ye haba ku mbuga nkoranyambaga ze. Aganira na The News Times, yavuze ko ibyishimo byamurenze muri rusange anavuga ko biri kumwongerera imbaraga.

Yagize ati “Ibyishimo byandenze, sinzi niba abandi babifashe nk’uko nabifashe, ariko ni nko gukina mu ikipe y’abatarabigize umwuga ubundi ukamenya ko Cristiano cyangwa Messi bagushyize ku mbuga nkoranyambaga”.

“Birashimisha rwose iyo ubonye umushoferi uzwi cyane wa Formula ya mbere nka Lewis ashima ibyo ukora. Ubu ni bwo nkitangira”.

Irushanwa rya mbere Kalimpinya Queen yitabiriye atwaye imodoka ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma yaje kwitabira irushanwa rya Huye Rally 2023 aho yakinnye ari we mushoferi mukuru bitewe n’uko yari amaze igihe akina ariko ari umushoferi wungirije.

Kalimpinya Queen bwa mbere yamenyekanye cyane ubwo muri 2017 yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda bikanarangira abonye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul June 15, 2023 June 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya Kevin heart ari mu Rwanda (Amafoto)

July 19, 2023
Imyidagaduro

Kigali Protocol igiye kwizihiza imyaka 5 yishimiye inkunga yatewe na The Ben

February 13, 2023
Andi makuruIyobokamana

Papa Francis arembejwe n’’umusonga wo mu bihaha

February 19, 2025
Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Limu na M Racheal bahumurije abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu ndirimbo bise Turi Abavandimwe

April 10, 2023
Andi makuru

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

June 4, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Gauchi yahuje imbaraga na Fireman na Sean Brizz bavuga imyato Perezida Kagame mu ndirimbo bise Amahitamo

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?