Kuva muri Werurwe 2023 ubwo yibarukaga umwana we wa gatatu, Butera Knowless yongeye gusubukura ibikorwa bya muzika ateguza abakunzi be album ya gatandatu yahamije ko imirimo yo kuyitunganya ayigeze kure.
Uyu muhanzikazi kuva yabyara, yongeye kugaragara mu ruhame mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2023 ubwo yerekanwaga nka ‘Brand Ambassador’ mushya wa telefone za Infinix zo mu bwoko bwa Infinix Note 30 Series.
Knowless yatangaeije itangazamakuru ubwo yari amaze kwerekanwa no gutaramira abari bakoraniye ahabereye iki gikorwa, yahamije ko ibiruhuko byo kubyara byarangiye ubu hatahiwe ibikorwa bya muzika.
Ati “Ubu nonaha ndi gutunganya album yanjye ya gatandatu, turi kuyikoraho mu minsi ya vuba iraba iri hanze, sindayibonera izina ariko mu minsi ya vuba ubwo mbamenyekanisha ibikorwa bigiye kuza nzaba namenye byinshi kuri yo. Ariko kandi impeshyi yageze ngomba kubaha indirimbo nshya”.
Nubwo nta byinshi yatangaje kuri iyi album cyane ko akiri kuyikoraho, Butera Knowless avuga izaba ifite umwihariko w’indirimbo zigezweho bitandukanye n’izo yakoze mbere.
Iyi album nshya ya Butera Knowless izaba ikurikiye izirimo Komeza yasohotse mu 2011, Uwo ndiwe yasohotse mu 2013, Butera yasohotse mu 2014, Queens yasohote mu 2016 na Inzora yasohotse mu 2021.
