Umuhanzi Safi Madiba yinjiye muri sinema aho agiye kugaragara muri Filime y’umuhanzikazi w’icyamamare muri Amerika yise Mary J. Blige’s Real Love itegerejwe kujya hanze mu minsi mike iri imbere.
Mu gace gato kamamaza iyi filime igaruka ku buzima bwa Mary J. Blige, Safi Madiba agaragara yicaye mu ishuri ririmo Ajiona Alexus ukina yitwa Kendra akaba ari we uba akina mu isura ya Mary J. Blige na Da’Vinchi uba yitwa Ben, umusore uba ukundana n’iyi nkumi.
Ni filime y’isaha n’igice igaruka ku rukundo rwo mu buto bw’ikirangirire mu muziki w’Isi Mary J Blige, aho Kendra aba ari guteretana na Ben mu ishuri ririmo na Safi Madiba.
Ni umushinga wa filime washowemo amafaranga na Mary J. Brige mu gihe yakozwe na John Davis afatanyije na Jordan Davis bari ari ibyamamare mu gutunganya filime ku Isi.
Uretse Safi Madiba, iyi filime igaragaramo abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Garfield Wilson, Shiraine Haas n’abandi banyuranye.
Safi Madiba wimukiye muri Canada mu 2020, ni ubwa mbere agiye kugaragara muri filime nyuma y’igihe amaze ari umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda.
Safi Madiba wamenyekanye mu Itsinda Urban Boys yaje kurisezeramo mu 2018 atangira kwikorana umuziki ndetse nyuma aza kwimukira muri Canada aho atuye kugeza ubu.