Blue Ivy Carter, umukobwa w’umuraperi Jay-Z n’umugore we Beyoncé, amaze iminsi atungurana mu bitaramo ari kuzengurukanamo na nyina mu bihugu bitandukanye.
Blue Ivy w’imyaka 11 akaba ari na we mfura muri uyu muryango, yajyanye mu bitaramo na nyina byo kumenyekanisha album aheruka gushyira hanze yise “Renaissance”.
Ibi bitaramo yabitangiriye muri Suède ku wa 10 Gicurasi, akomereza mu bindi bihugu nk’u Bubiligi, u Bufaransa ndetse igiheruka yagikoze kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena mu Bwongereza, muri Tottenham Hotspur Stadium.
Mu mashusho agenda ashyirwa hanze, agaragaza Beyoncé yifashisha umukobwa we mu babyinnyi bagendana na we, ndetse uyu mwana akagaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro ku buryo byatumye atangarirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko afite impano idasanzwe.
Bwa mbere Blue Ivy yagaragaye mu gitaramo ari kumwe na nyina muri ibi arimo gukora, ubwo yaririmbaga mu Bufaransa. Uyu mubyeyi nyuma yacyo yanditse kuri Instagram ko atewe ishema n’uyu mwana we w’imfura.
Ati “Umwana wanjye w’imfura. Ntewe ishema kandi nishimira kuba ndi nyoko. Uduha ibyishimo bisendereye, mumalayika wanjye.”
Uretse aya magambo Beyoncé yavuze ku mwana we, n’abandi batandukanye barimo na nyirakuru Celestine Beyoncé Knowles-Lawson bishimiye uko uyu mukobwa ari kwitwara kugeza uyu munsi.
Hari uwanditse kuri Twitter, ati “Blue Ivy agiye kuba umuntu udasanzwe.”
Hari undi wanditse agaragaza ko kureba uyu mwana ku rubyiniro biteye ubwuzu.
Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016 nawe ntabwo yatanzwe, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko Blue Ivy kumureba ari kumwe na nyina ku rubyiniro byatumye yifuza kubyara.
Ati “Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba.”
Beyoncé yaherukaga gukora ibitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye mu 2018, ubwo yakoranaga na Jay-Z ibyo bise “On the Run II Tour”. Kuri ubu muri “Renaissance” azakora ibitaramo 57 mu bihugu bitandukanye muri Amerika n’u Burayi.