SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amahoro Industries Ltd ,KTN Rwanda na bandi benshi begukanye ibihembo bya KIMFEST Awards 2023 (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amahoro Industries Ltd ,KTN Rwanda na bandi benshi begukanye ibihembo bya KIMFEST Awards 2023 (Amafoto )
Andi makuru

Amahoro Industries Ltd ,KTN Rwanda na bandi benshi begukanye ibihembo bya KIMFEST Awards 2023 (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/05 at 9:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 02 Kamena  2023  wari umunsi utazibagirana mu ri bamwe mu bitabiriye ibirori bya  Karisimbi  International Multicultural Festival 2023 bisanzwe bitegurwa na  Karisimbi Events isanzwe itegura amarushanwa ateza imbere abanyempano n’ibihembo bihabwa abo mu byiciro bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye kuri ONOMO Hotel ku mugoroba wo ku wa 02 Kamena 2023.muri ibyo birori bimwe mu bigo bikomeye nka Amahoro Industries Ltd ,KTN  Rwanda  na  bandi benshi barimo  Rocky Kimomo begukanye  ibihembo  mu gihe yegukanye  umwanya w’Icyamamare cyambara neza mu bagabo.

Mu bindi byiciro, Cedrick Benimana yabaye umunyamideli w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo mu gihe Ishimwe Charlene yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagore.

Igihembo cya Fashion Agency y’umwaka cyegukanwe na RIFI Fashion Agency mu gihe ukora make up zo mu mideli yabaye Nana Beauty 250 wo mu Karere ka Rwamagana.

Umufotozi w’umwaka yabaye uwitwa Babou Daxx mu gihe Nuru Ahmed yegukanye igihembo cy’umwaka mu batunganya amashusho.

Huguette Nikuze umuhanga mideli mu gihugu cy’u Burundi witabiriye ibi birori yasangije ubunararibonye bwo muri kiriya gihugu, asaba bagenzi be bo mu Rwanda kurenga imipaka.

Yagize ati “Ubumenyi mufite mugomba kubukoresha mukereka Isi yose ibyiza n’umuco w’u Rwanda, imyambaro yanyu ikagera kure mukabona amafaranga kuko arahari mu mideli.

Hagenimana Philemon Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda yahembwe nk’Ikigo cya mbere gicuruza ubutaka yavuze ko biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu myidagaduro kugira ngo narwo rukanguke rugure ubutaka.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dutera inkunga urubyiruko rw’uyu munsi kuko nibo baguzi b’ibyo dukora, abo mu myidagaduro n’abo rwose baze tubahe ubutaka bagire aho batura hazwi kandi heza kugira ngo akazi kabo bagakore batekanye.”

Emmanuel Mbonabucya umuyobozi wa Amahoro Industries Ltd, uruganda rukora imiheha ibungabunga ibidukikije n’amakaroni nawe avuga ko gushyigikira urubyiruko ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize “Urubyiruko bari mu benshi mu bakoresha imiheha yacu n’ibindi bicuruzwa byacu, turifuza rero ko baba abambere mu kudufasha kurwanya ibibazo by’ibidukikije.”

Mbonabucya avuga ko bakora imiheha ifite umwihariko udasanzwe aho iyo umaze gukoreshwa unaribwa kuko ukoze mu muceri, ni umuheha kandi ushobora gukoreshwa nk’ifumbire kuko ubora.

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo KIMFEST Awards 2023 yagaragaje ko ubuhanzi bw’imideli bugeze ku rwego rushimishije.

Avuga ko nk’inteko y’umuco biteguye gukomeza gushyigikira abari muri uru ruganda kuko abarubarizwamo bazi akamaro k’ibyo bakora.

Yagize ati “Ubuhanzi ni ubutunze nyirabwo, tubafasha kubaha bwa burenganzira bwo gukora ubuhanzi bwabo, kubafasha iyo bari buserukire Igihugu n’ibindi.”

Kamasoni avuga ko hari gahunda yo kongerera ubumenyi abarimo abanyamideli kugira ngo bakore ibyo bazi atari ukugendera ku mpano gusa.

Yagize ati “Atari ukwiga gusa ahubwo bakajya no ku isoko Mpuzamahanga bagapiganwa, ubwo rero ni ugukomeza kubaba hafi tukabafasha no kubona amaserukiramuco yo hanze.”

Inteko y’Umuco yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi ku myambarire izafasha abahanga imideli kumenya urugero rudahungabanya indangagaciro z’umuco nyarwanda.

 

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 5, 2023 June 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Karolina Shiino wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Japan 2024 yasubije ikamba yegukanye

February 6, 2024
Andi makuru

Jacob Zuma wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo yarokotse Impanuka

March 29, 2024
Imyidagaduro

Butera Knowless yashyinguye mu cyubahiro abo mu muryango wa mama we bishwe muri Jenoside

June 19, 2023
Utuntu n'utundi

Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye

July 23, 2024
Imyidagaduro

Kenny sol na Dj Brianne bakiranywe ubwuze i Burundi(Amafoto)

February 10, 2023
Andi makuru

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma agiye gushyingiranwa n’Umwami Mswati III

September 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?