Umuhanzi Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzle mu itsida rya Urban Boys ryabiciye bigacika mu myaka yashize hano mu Rwanda yifurije isabukuru nziza umugore we Amy Blauman.
Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yabwiye Umugore we Amy Blauman amagambo amutaka anamushimira ibyiza bamaze kugeraho bari kumwe .
Yagize ati “ Ati Kuri uyu munsi Umuntu udasanzwe yavukiye kubaho no gukunda umugabo wicisha bugufi witwa Manzi James .Isabukuru Nziza mugore wanjye mwiza .
Yakomeje agira ati “kubera watumye nitwa umugabo mu rugo ndetse nitwa papa w’umumalayika mwiza Ariella.yasoje avuga ngo Imana idufashe gukomeza kubaho kugira dukundane ubuziraherezo
Humble Jizzle Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana,yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Nyuma y’igihe kitari kinini hari ku wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu I rubavu ari naho imiryango yombi imaze iminsi.
Kugeza ubu Humble na Amy Blauman bibera mu gihugu cya Kenya aho umugore we akora bakana babana n’umukobwa wabo witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.



