Abahanzi biganjemo abaraperi nka Riderman, Kivumbi King na B-Threy, Bwiza bagiye gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘European Street Fair’ gisanzwe gitegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00Pm) mu Imbuga City Walk mu Mujyi rwagati.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uvuga ko muri rusange, iki gitaramo ari amahirwe ku babarizwa mu Inganda Ndangamuco yo ‘kugaragaza cyangwa se kumurika impano zabo’. Bati “Ntimuzacikwe n’iki gitaramo.”
Ibi bitaramo bisanzwe bihuza ibihumbi by’abantu bahurira imbere y’ahazwi nko kwa Makuza, bikayoborwa n’umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini Nkusi Arthur. Ni mu gihe Dj Infinity ariwe uzifashishwa mu kuvanga imiziki.
Iki gitaramo ngaruka mwaka gihuriza hamwe urubyiruko rukidagadura, kandi gifasha abafite impano mu ngeri zinyuranye kuzigaragaza, kwinjira biba ari ubuntu.
Kinarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibifasha abana kuruhuka. Cyagiye gitanga akazi ku bahanzi bo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye cyaririmbyemo abahanzi barimo Butera Knowless, Sintex, Charly&Nina, Siti True Karigombe n’abandi.