Brittney Elena, umunyamideli washyizwe kuri paji ya mbere y’ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari mu rukundo na Kevin Durat mu 2017, yatangaje ko yamaze kwiyumvamo kugura inzu mu Rwanda ashingiye ku kuba yarahakunze.
Uyu mukobwa ni umwe mu bafite amazina akomeye bamaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kwitabira imikino ya BAL yabereye muri BK Arena, yasojwe ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya Shampiyona.
Bwari ubwa mbere, Brittney agiriye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika ndetse n’u Rwanda muri rusange, nk’uko aherutse kubitangaza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Uyu mukobwa uzwi muri filime zirimo nka ‘The Real Husbands of Hollywood’, yanditse kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023, avuga ko agomba kugura inzu mu Rwanda, kubera ko yahakunze. Ati “Ngomba kugira inzu mu Rwanda, nahakunze.”
Aherutse gusohora ifoto yanditseho amagambo agira ati “Kugirango tugera ku nzozi zacu muri Basket, tugomba kurwanya indwara zititaweho (NTDS).”
Yisunze aya magambo, Brittney yavuze ko ibi biri mu mpamvu zituma akunda umukino wa Basketball kubera ko uhuza abantu n’imiryango. Yavuze ko uyu mukino ‘wahinduye ubuzima bwanjye n’ubw’abandi’.
Yanditse ubu butumwa nyuma yo gusura bamwe mu bakina uyu mukino baherereye i Nyamirambo wafashije kuva mu bwigunge no kurwanya indwara zitandura.
Uyu mukobwa yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abagore n’abana bijyanye n’uko bakirinda izi ndwara. Yavuze ko hafi miliyari 1.5 z’abantu bibasirwa n’izi ndwara, ariko abantu bafatanyije bashobora kugabanya uyu mubare nibura ku kigero cya 50% ku muntu umwe.
Ni indwara avuga ko zibasira cyane abagore n’abana kandi ‘aribo hazaza h’umugabane’. Yashishikarije abantu gufatanya nawe mu rugamba rwo guhangana n’izi ndwara.
Brittney Elena yavutse ku wa 23 Werurwe 1989, avukira mu Mujyi wa California. Izina rye ryakomejwe no kugaragara mu gace ka karindwi n’iya Munani (Episode) ka filime ‘Wild N’Out’ ya Nick Cannon, anagaragara muri filime ‘Deuces’ itambuka kuri Netflix. Asanzwe anagirana ibiganiro kuri Televiziyo n’abakinnyi b’amazina akomeye muri NBA.