SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka
Andi makuru

Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/30 at 1:20 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Polisi yo mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka.

Ibi byago byabereye hafi yahitwa PPL, agace ka leta ya Ijagun Okokomaiko. Icyakora cyo amakuru avuga ko abishwe batahise bamenyekana imyirondoro yabo. Bivugwa ko imirambo yabo yatahuwe nyuma y’iminsi ibiri bapfuye.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bakeka ko nyuma yo kubona umwotsi w’imashini itanga umuriro (generator) ari yo nyirabayazana w’urupfu rw’abo bantu, abandi ariko bakaba bakeka ko ari amarozi.

Umwe mu baturage baturiye ako gace wagize icyo avuga ariko akaba atashatse ko izina rye ritangazwa, ati “Kuwa gatanu umugore yikingiranye mu iduka arikumwe n’abana be imashini itanga umuriro icanye. Kuwa gatandatu umwe mu baturage ngo yanyuze kuri iryo duka abona rifunze kandi iyo mashini icanye. Kuwa mbere bamwe batangiye kugira amakenga n’ubwoba nyuma yuko iduka rimaze igihe rifunze. Nyuma yaho umugabo yaje kwinjira muri iryo duka asanga umurambo w’umugore we n’abana be babiri. Iyi mibiri y’abapfuye ngo yatahuwemo imbere mu iduka hafi y’iyo mashini ya generator.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze za Ojo nyuma binjiye bakura imirambo mu iduka. Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, SP Benjamin Hundeyin, yemeje ibyabaye avuga ko byabaye mu cyumweru gishize.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 30, 2023 May 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibyo muri P Square bikomeje kuba agatereranzamba bongeye gusubiranamo

August 13, 2024
Andi makuru

Intambara y’amagambo hagati ya Gen Muhoozi ikomeje gufata indi ntera na bagenzi 2 bo muri RDC

March 31, 2025
Andi makuru

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

March 8, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi D Voice yatangajwe nk’umuhanzi mushya muri Wasafi Records

November 17, 2023
Imyidagaduro

Sintex yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge

May 8, 2023
Imikino

Mashami Vincent yahagaritswe na Police Fc abura amezi 6

January 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?