SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Moses nyiri Moshions yasabye urukikoko rwamuha itariki ya Hafi yo kuburaniraho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Moses nyiri Moshions yasabye urukikoko rwamuha itariki ya Hafi yo kuburaniraho
Imyidagaduro

Moses nyiri Moshions yasabye urukikoko rwamuha itariki ya Hafi yo kuburaniraho

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/30 at 1:37 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yandikiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arutakambira ngo rumuhe itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.

Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa yabwiye IGIHE ko umukiliya we yajuriye ariko ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.

Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”

Me Bayisabe yavuze ko nubwo bari bahawe tariki 12 Kamena 2023 nk’itariki yo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwigizwe imbere hashoboka.

Ati “Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses ubwe yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”

“Mu gihe Urukiko rwabimwemerera twazabamenyesha indi tariki twazahabwa ariko bidakunze ubwo urubanza rwaguma ku wa 12 Kamena 2023.”

Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 30, 2023 May 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Knowless, King James na Melodie na Ally Soudy mu bahanzi bazagaragara kuri Alubumu “Yaraje ya Juno Kizigenza

June 7, 2023
Utuntu n'utundi

Apôtre Yongwe yajuririye mu rukiko rwisumbuye

November 7, 2023
Imyidagaduro

Umunyamakuru Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakurukazi Mahoro Claudine

May 22, 2023
Andi makuru

Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka

May 30, 2023
Imyidagaduro

Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye

March 20, 2025
Andi makuru

Joseph Kabila yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini muri Goma

May 29, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?