Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi riturutse mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Qatar ryitwa “Joaan Bin Jassim Academy for Defence Studies” riri mu Rwanda mu rugendo shuri ryatangiye taliki 19 rukazasoza ku ya 26 Gicurasi 2023.
Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abagize iryo tsinda ririmo abanyeshuri bakomoka muri Qatar, Arabie Saoudite, Sudan, Pakistan, Somalia, Türkiye, Iraq, Oman na Kuwait bakomeje amasomo ya gisirikare muri iryo shuri.
Mu ruzinduko rwabo ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere, abo banyeshuri n’abarimu babaherekeje basobanuriwe urugendo rw’iterambere rya RDF n’iry’Igihugu muri rusange.
Mbere yaho babonye umwanya uhagije wo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo Gusura Urwibutso rwa Kigali n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Biteganyijwe ko iryo tsinda rizanasura icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Imari Zigama CSS, icy’Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuvuzi cya Gisirikare (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe, Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta n’iby’abikorera.
Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bikomeje kurebera hamwe uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, nka rumwe mu nzego zigize ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.
Urwo ruzinduko ruzamara icyumweru ruri muri zimwe mu ngamba z’ubutwererane zo kurushaho gutsura no kunoza umubano mu bya gisirikare.
Muri Werurwe 2022, ni bwo u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.