SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC
Andi makuru

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/18 at 10:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Binyuze kuri ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, icyo gihugu cy’igihangange cyongeye kwikoma u Rwanda, rusabwa gukura ingabo zarwo ngo zidurumbanya umutekano muri Congo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga umutwe wa M23 ukomeje kujujubya Guverinoma ya Congo.

Ubwo ku wa 16 Gicurasi 2023, Ambasaderi Lucy Tamlyn yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo za RD Congo, Jean Pierre Bemba, yahamije ko u Rwanda ngo rufite ingabo muri Congo, asaba ko zava kuri ubwo butaka nta yandi mananiza.

Ambasaderi Tamlyn nta guca ku ruhande yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zigomba gusubira iwabo ndetse n’umutwe wa M23 ugahagarika imirwano mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Turasaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza gahunda. Ingabo z’u Rwanda zigomba kuva mu gihugu kandi M23 igasubira inyuma nk’uko byagaragajwe n’amasezerano ya Luanda.”

Yongeyeho ko mubyo yaganiriye na Jean Pierre Bemba harimo gushimangira ubutumwa bw’Igihugu cye ku bijyanye n’amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo.

Ati “Nashimangiye ubutumwa bw’igihugu cyanjye. Ni ingenzi kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ni byo dushaka.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2023 nabwo zashinje u Rwanda kohereza ingabo muri Congo, icyo gihe na bwo zasabwe kuva ku butaka bw’abandi.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo warazambye kuva umutwe wa M23 wongera kugarukana imbaraga nyuma y’igihe abawugize barahungiye mu Rwanda no muri Uganda.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 18, 2023 May 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Element EléeeH yahembuye imitima y’inkumi z’I Kampala zimurundaho amashilingi

November 28, 2024
Imikino

Dani Alves yakatiwe gufungwa

February 22, 2024
Ubukungu

U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika

July 29, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sassou Nguesso ku meza

July 22, 2023
Utuntu n'utundi

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11

September 29, 2023
Andi makuruImyidagaduroThe EscapistUbukunguUbuzima

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

November 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?