Itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, James & Daniella, ryateguje igitaramo kizitabirwa n’abantu igihumbi bazagira amahirwe yo gusogongera kuri album yabo nshya bateganya gushyira hanze.
Byemejwe n’umuramyi Rugamba James, umugabo wa Daniella Rugamba banaririmbana, uyu akaba yahamije ko iki gitaramo cyateguwe mu gufasha abakunzi babo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ni igitaramo twatekereje ko twajya dukora buri mezi atandatu kugira ngo turamye tunahimbaze Imana twegeranye, ni igitaramo kizajya cyitabirwa n’abantu 1000 ibi byorohereza abacyitabiriye kwisanzura mu kuramya no guhimbaza imana.”
Rugamba yongeyeho ko iki gitaramo kizajya kiba kibanjirije ibinini bategura bikitabirwa n’umubare munini w’abakunzi babo, ibi bikaba no mu rwego rwo guha umwanya abantu badakunda kwitabira ibibera ahakoraniye abantu benshi.
Ati “Urumva hari abantu badakunda kwitabira ibitaramo biba byabereye ahakoraniye abantu benshi, ibi bitaramo bizajya biba ari uburyo bwo kubaha umwanya nabo.”
“Ikindi cyiza gihari ni uko abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kwiyumvira nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album nshya yacu itarasohoka.”
Byitezwe ko iki gitaramo kizaba ku wa 2 Kamena 2023 aho amatike yatangiye kugurishwa ibihumbi 15 Frw kikazabera muri Kigali Convention Centre.