Producer Emmanuel Ndayambaje uzwi Bob Pro ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu kunononsora indirimbo (Mastering), yatangaje urutonde rurambuye rw’abanyamuziki barenga 22 yahurije kuri album ye ya mbere yise ‘Ni neza’ mu rwego rwo gukomeza gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ni bwo Bob Pro yagaragaje amazina y’abahanzi bo mu Rwanda bari kuri iyi album izakurikirwa n’izindi azakora.
Ni album yihariye iriho indirimbo 15. Ariko Bob Pro yahisemo kugaragaza izina ry’indirimbo imwe gusa yitwa ‘For Life’ yakoranye na Afrique ndetse na Okkama.
Indirimbo ya kabiri yayikoranye na Juno Kizigenza, iya gatatu ayikorana na Ariel Wayz na Nel Ngabo, iya kane arongera ayikorana na Juno Kizigenza afatanyije na Kivumbi King.
Iya gatanu ayikorana na Niyo Bosco na Alyn Sano, iya gatandatu ayikorana na Mistaek na Kevin Kade, iya karindwi ayikorana na Kenny Sol na Kivumbi King, iya munani ayikorana na Deejay Pius, Amalon na Sintex.
Ku mwanya wa cyenda harimo indirimbo ye na Okkama; ni mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo ya Mistaek, Bushali, Papa Cyangwe na Dj Brianne. Yago ari ku mwanya wa 11, Chriss Eazy na Bruce Melody ku mwanya wa 12.
The Ben ari ku mwanya wa 13, umuraperi Ish Kevin ku mwanya wa 14 n’aho ku mwanya wa 15 hariho Bwiza na Niyo Bosco.
Ni album yakozweho n’abahanga mu muziki barimo Producer Ayo Rash, Element, Kozze, Fanta, Pro ZED, Niz Beatz, Loader, Santana ndetse na X.
Bob Pro yatangarije kimwe mu binyamakuru ko yakoze indirimbo nyinshi, byatumye azishyira mu byiciro mu buryo zizagenda zisohoka kuri album yateguye. Avuga ko yatangiriye ku bahanzi bo mu Rwanda, akazakomereza ku bahanzi bo mu mahanga.
Ati “Amazina y’indirimbo ntabwo duhita tuyatangaza. Ariko buri uko tugiye gusohora indirimbo tuzajya dutangaza izina ryayo. Tekereza ku ndirimbo ya mbere tugiye gusohora, urumva ko hari impamvu ariyo yabanje, ni ibyo kwibazwaho.”
“Indirimbo ni nyinshi, twarazigabanyije, tuzishyira mu bice bibiri cyangwa bitatu kubera ko ni nyinshi, harimo na zimwe z’abahanzi bo hanze, ndashaka kugirango tubanze dukore kuri izi zisohoke, nyuma dushyiremo n’izindi z’abahanzi bo hanze.”