Ikigo cy’umuryango Nufashwa Yafashwa cyo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama nyuma y’umwaka umwe gishimiye abana 16 bitwaye neza mu mwaka w’amashuri wa 2021- 2022 kigiye kongera gushimira abandi bana ku nshuro yacyo ya kabiri bazasoza umwaka w’amashuri wa 2023-024.
Uwo muhango wabaye tariki ya 16 Nyakanga 2022 ubera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama ku cyicaro gikuru cya Nufashwa Yafashwa Organisation aho witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’inshuti z’uwo muryango.
Uwo muhango waranzwe n’Ibyishimo byinshi ku bana barangije amasomo ndetse ababyeyi babo nabo bashimangiye ko abana babo bahavomye ubumenyi kandi bufite aho buzabageza mu hazaza habo.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa wa Nufashwa Yafasha Bwana Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman Guter yashimiye abana basoje amasomo yabo ndetse n’ababyeyi umuhate n’umurava bagaragaje mu masomo yabo.
Nkuko tubikesha Ubuyobozi bwa Nufashwa Yafasha mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo bwashyize hanze impapuro zinteguza z’ibirori byo gushimira abana bazitwara mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Nkuko urwo rupapuro rubigaragaza biteganyijwe ko umuhango wo gushimira abana bazasoza amasomo yabo uteganyijwe kuzaba ku tariki ya 15 Nyakanga 2023 ukazabera mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo .
Iki kigo cya Nufashwa Yafasha Nursery school cyubatswe mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo cyatangijwe mu mwaka wa 2018, gishamikiye ku muryango wa Nufashwa Yafasha Organization (NYO), kikaba kimaze kurangizamo abana bagera ku 100, ariko iki kikaba icyiciro cyambere cy’abambaye amakanzu y’abarangije icyiciro bari barimo(Graduation).