Abahanzi Bigirimana Moise uzwi nka Nikhan na Kabanga Roy uzwi nka Kapito Royito ni abasore ba banyarwanda bakorera umuziki wabo ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ububiligi mu mujyi wa Namur ,
Aba basore bamaze igihe binjiye mu gukora umuziki kinyamwuga kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zitandukanye aho Kapito Royito usanzwe afite inzu ifasha abahanzni ya Brotherhood Entertainment amaze gukora izigera kuri enye harimo ebyiri yakoranye n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda aribo B Threy na Papa Cyangwe harimo igiye kumara ibyumweru 2 igiye hanze yise yise Nabakaniye .
Ku ruhande rwa Bigirimana Moise uzwi nka Nikhan usanzwe ari Umuhanzi akaba na Producer muri studio ye yitwa Ghost Production na Label ye yitwa Interior Records nawe mu gihe gito amaze mu muziki amaze gukora indirimbo 28 nkuko bigaragara kuri channel ye ya Youtube bigaragara ko afite inyota yo gukora kuko asanzwe ari umwe mu ba producer bakorera bamwe mu bahanzi nyafurika baba mu bubiligi .
Aba basore mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Ahupa Visual Radio bamutangarije byinshi ku muziki wabo bagize bati “ mu gihe gito tumaze mu muziki twabanje kugira imbogamizi bisanzwe ku bahanzi bakizamuka ariko kugeza ubu turakataje mu rwego rwo kuzamura muzika nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gushimwa no guterwa ingufu na Muyoboke Alexis umwe mu bagira uruhare runini rwo kuzamura impano zitandukanye mu Rwanda kandi uzwiho kuba yarabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda .
Ku ruhande rwa Muyoboke Alexis ukubutse mu rugendo ku mugabane w’Iburayi we yadutangarije ko mu gihe kirenga ukwezi n’igice yamaze kuri uwo mugabane yabonye amahirwe yo gutembera bimwe mu bihugu byaho areba impano zihari ariko ubwo yageraga mu gihugu cy’Ububiligi agahura n’aba basore babiri yahise yemeza ko u Rwanda rufite impano kandi zifite kugeza muzika nyarwanda kure cyane nyuma yo kumva zimwe mu ndirimbo zabo .
Yakomeje atubwira ko ubu aricyo gihe ngo abakora mu ruganda rwa muzika nyarwanda bahaguruke bafatanye bafashe impano kuko muzika nyarwanda yo iri ku rwego rwiza cyane.

