Raporo y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.
Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Sida, UNAIDS, rigaragaje ko mu bari batuye Isi muri 2020 miliyoni 37.7 muri bo bari bafite agakoko gatera SIDA, World Population Review muri uwo mwaka yakoze ibarura hagendewe ku bihugu, ibyarivuyemo bitangazwa mu 2023.
World Population Review yagaragaje ko abafite agakoko gatera Sida muri Eswatini, mu 2020 bari bihariye 26.8% by’abaturage bose b’iki gihugu, ari naryo janisha riri hejuru ku isi.
Imwe mu mpamvu igaragazwa nk’aho ari yo nyamukuru itera ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA mu baturage ni uko benshi mu bagore bagituyemo bugarijwe n’ubukene, ibituma bishora mu buraya kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo, benshi bakanabukora batikingiye.
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bigwa mu ntege Eswatini mu mubare munini w’abanduye Virusi itera Sida ushyize ku ijanisha ry’abaturage bose, ni Lesotho ifite 21.1%, Botswana igira 19.9%, Afurika y’Epfo igira 19.1%, Zimbabwe bakaba 11.9%, Namibia ikagira 11.6%, Mozambique ikagira 11.6%, Zambia igira 11.1%, Malawi yo yagize 8.1%, mu gihe Guinée Équatoriale yo yari ifite abaturage 7.3%.
Ibyo ni ibihugu bya mbere ku Isi byibasiwe kurusha ibindi, ndetse UNAIDS igaragaza ko umubare munini w’abanduye agakoko gatera SIDA ari abo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko ibihugu byayo biza imbere ku rutonde.
UNAIDS yagaragaje ko mu bari bafite agakoko gatera SIDA mu 2020, abagera kuri 73 % muri bo bitaweho hifashishijwe imiti [ibinini] isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ubukana bw’aka gakoko mu mibiri yabo ntibazahare (Antiretroviral Therapy, ART), ariko ko byaje kurangira abandi 680.000 bahitanwe na Sida cyangwa izindi ndwara bifitanye isano.
Iyi raporo igaragaza ko mu bihugu 52 bwakorewemo ibarura, u Rwanda ruza ku mwanya wa 19, umubare w’abaturage barwo bafite agakoko gatera SIDA mu 2020 bakaba 220.000 bangana na 2.5%.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye agakoko gatera SIDA mu 2021 ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafataga imiti igabanya ubukana bakaba 94%.
