SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Putin yihanangirije ibihugu byo mu burengerazuba bikora nk’Aba-nazi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Putin yihanangirije ibihugu byo mu burengerazuba bikora nk’Aba-nazi
Andi makuru

Perezida Putin yihanangirije ibihugu byo mu burengerazuba bikora nk’Aba-nazi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/10 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Byari ibirori bikomeye n’imyiyereko yitondewe mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ubwo kuri uyu wa Kabiri habaga akarasisi kazwi nka Victory Day Parade, kuri Red Square.

Ni umunsi baba bizihizaho urugamba batsinzemo u Budage bw’Aba-Nazi, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ni igikorwa cyahuriranye n’urugamba u Burusiya bukomeje kurwana na Ukraine, aho Perezida Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye cyatangijweho intambara yeruye n’Uburengerazuba bw’Isi.

Yavuze ko iyi ntambara ari umusaruro w’ubwishongozi no kwishyira hejuru by’Uburengerazuba, hamwe n’ibibi byinshi bagiye bakora ntawe ushobora kugira icyo ababaza.

Yashimiye abasirikare bitabiriye aka karasisi bavuye ku rugamba muri Ukraine.

Ati “Urugamba rwo kugena ahazaza h’igihugu cyatubyaye iteka rwarwanywe n’igihugu cyose, kandi iteka ruhabwa umwihariko.”

Perezida Putin yabwiye aba basirikare ko umutekano w’u Burusiya uza mbere y’ibindi byose, kandi “buri wese arimo kubasengera.”

Iki gikorwa ariko cyabaye mu mutekano uhambaye, ku buryo nta ndege zagurukijwe nk’uko bisanzwe. Ku rundi ruhande, abashinzwe umutekano bari bahawe imbunda zifite ubushobozi bwo guhanura za drones.

Byatumye mu mijyi 21 y’u Burusiya basubika ibi birori byo ku wa 9 Gicurasi, hirindwa ko Ukraine ishobora kubiba umugono ikabatera ibisasu.

Ni ibirori byanitabiriwe n’abayobozi bo mu bindi bihugu nka Armenia, Belarus, Kazakhstan, Tajikistan, Turkmenistan na Uzbekistan.

Mu ijambo rye kandi, Putin yavuze ko intambara u Burusiya burimo kurwana ijyanye no guharanira ukubaho kwabwo, kuko Uburengerazuba bw’Isi bukomeje kubiba umwuka w’urwango ku Barusiya n’igihugu cyabo.

Yagereranyije ubuyobozi bwa Ukraine ko burimo gukoreshwa n’Uburengerazuba nk’Aba-Nazi, ku buryo bisa n’aho abarimo kubigiramo uruhare “bibagiwe abatsinze abo Ba-Nazi”.

Yashimangiye ko buri wese mu Burusiya ashyigikiye ibikorwa bidasanzwe barimo muri Ukraine, kandi ko byanze bikunze bagomba gutahana intsinzi.

Ni mu gihe ngo icyo bakomeje guharanira muri ibi byose ari ahazaza hatekanye h’u Burusiya.

You Might Also Like

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Nsanzabera Jean Paul May 10, 2023 May 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umujyi wa Kigali

February 6, 2025
Utuntu n'utundi

Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi Dr Saulos Klaus Chilima ikomeje kuburirwa irengero

June 10, 2024
Iyobokamana

Korali Cornerstone yo muri UEBR igiye kumurika alubumu yayo ya mbere ku mugaragaro

May 14, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri

February 7, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

June 13, 2023
Imyidagaduro

Shaddy Boo yabyinishije kidumu ku rubyiniro aravugishwa

May 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?