SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyaha General Bunyoni afungiwe byamenyekanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ibyaha General Bunyoni afungiwe byamenyekanye
Andi makuru

Ibyaha General Bunyoni afungiwe byamenyekanye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/09 at 12:09 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere aho mu byo yashinjwe harimo gusuzugura inzego zishinzwe umutekano no gutuka Perezida.

Bunyoni yabaye Minisiti w’Intebe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2022 ariko aza kwirukanwa nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye agereye ku butegetsi.

Uyu mugabo wanabaye Umuyobozi wa Polisi na Minisitiri w’Umutekano yasimbuwe na Gervais Ndirakobuca iminsi mike nyuma y’aho Ndayishimiye agaragaje ko yashatse kumuhirika ku butegetsi.

Yatawe muri yombi mu kwezi gushize mu Mujyi wa Bujumbura mbere y’uko yizihiza isabukuru ye y’imyaka 51 y’amavuko.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere yongerewe igihe cyo gufungwa by’agateganyo muri Gereza ya Ngozi ihereye mu Majyaruguru y’igihugu nk’uko amakuru AFP yahawe n’abo mu nzego z’ubutabera abivuga.

Iri buranisha ryayobowe n’abacamanza batatu bo mu rukiko rukuru rubera mu muhezo nk’uko inkuru ya The East African ibivuga.

Bunyoni ashinjwa gutesha agaciro inzego z’umutekano, ibyaha bibangamiye ubukungu bw’igihugu no kwikungahaza binyuranyije n’amategeko. Ashinjwa kandi gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutuka perezida.

Bunyoni yahoze ari inshuti magara ya Pierre Nkurunziza wahoze ari perezida akaba n’igihangange mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul May 9, 2023 May 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

#Kwibuka30 : Abanyarwanda ba mu buholandi bibutse abakorewe Jenoside basabwa kwamagana abagifite ingengabitekerezo yayo (Amafoto

April 8, 2024
Imyidagaduro

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo

May 23, 2024
Kwamamaza

The Keza Hotel yateguriye abakunzi ba Muzika Igitaramo cy’indirimbo zakanyujijeho

October 18, 2023
Imyidagaduro

Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere

September 18, 2024
Imyidagaduro

Abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi

February 24, 2025
Andi makuru

Tiffany Sadler intumwa yihariye y’Ubwongereza mu karere k’ibiyaga bigari yizeye ko ibiganiro bya Kagame na Tshisekedi bizagenda neza

December 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?