Mu gihe Leta y’U Rwanda n’isi yose bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ikirere rituma ibidukikije ndetse n’ibinyabuzima byinshi muri iyi minsi biri guhura n’ibibazo byinshi mu Rwanda hateguwe irushanwa ryo kubungabunga Ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo binyuze mu mukino w’amaguru ryiswe Secoto (Sustainable Environmental Conservation and Tourism).
Nkuko twabitangarijwe n’Umwe mubari gutegura iri rushanwa yatubwiye ko irushanwa rya SECOTO rizaba rigamije cyane gushishikariza urubyiruko ryo jwi ry’ejo hazaza kubungabuga ibidukikije n’ubukerarugendo mu buryo burambye binyuze mu mpano zitandukanye harimo Ubukurikori,Siporo,Ubuhanzi, Umuco ndetse n’imyindagaduro ikunzwe n’abagize ikiragano gishya cy’urubyiruko .
Yatubwiye ko kandi iryo rushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda mu mpeshyi z’uyu mwaka rizitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’Imyaka ya 15 na 18 ruzaturuka mu bihugu 20 byo mu bihugu kw’isi hose mu rwego rwo gukomeza kuzamura ijwi ry’urubyiruko mu kubugabunga ibidukikije .
Umushinga wo kwemeza iri rushanwa rya Secoto ryaganiriweho muri kongere rusange ya 73 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi ryitabiriwe n’abanyamuryango bose ba FIFA yabereye I Kigali muri werurwe uyu mwaka .
Muri iyo nama Ubuyobozi bwa Eco -Arts bweretse abari bitabiriye iyo kongere ya FIFA ko urubyiruko rukina umupira w’amaguru ari inzira yo gushishikariza Imiryango kubungabunga ibidukikije binyuze muri uwo mukino .
Nkuko yakomeje abivuga yatangaje ko urubyiruko rufite impano yo gukina umupira w’amaguru ruzitabira iri rushanwa ryo kubungabunga ibidukikije ruzatanga ubutumwa bukangurira abantu guharanira guteza imbere ibidukikije .
Iri rushanwa rizahuza urubyiruko 600 rukina umupira w’amaguru ruturutse mu makipe 20,aba bakaba bazaba ari ijwi ryiza ryo guharanira kubungabunga ibidukikije binyuze mu kuzamura Impano nshya mu mupira w’amaguru kw’isi hose .
Uwo muyobozi yadutangarije kandi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda , Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ,Abakunzi b’imyidagaduro ,Abanyenshuri n’abandi bo mu mujyi wa Kigali na Rubavu bazishimira kwakira abo bashyitse ndetse bikazaba ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa bwiza bwo kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo ku bayobozi b’ibanze ngo babugeze ku baturage bayobora binyuze mu nkuru zanditse n’izishushanyije
Icyo gihe kizaba aricyo guha ubutumwa bwiza bwo kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo ku bayobozi b’ibanze bazaba bahagarariye abaturage bazabikora binyuze mu kuvuga inkuru n’ibikoresho byanditseho.
Ikindi kintu kidasanzwe n’uko mu gihe iryo rushanwa rizaba ribera mu Rwanda hazaba hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byinshi bizatuma ubutumwa bugera ku bantu benshi bashoboka mu gihe irushanwa rya SECOTO rizaba riri kubera I Kigali.
Abazitabira amahugurwa azaba mu gihe cya SECOTO bazabona umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umuco ndetse n’ubuyobozi ndetse bazanabona umwanya wo gukora ubushakashatsi kuri parike kugira bige ku myitwarire y’inyamanswa , bazanashimangira kandi n’imikoranire hagati yabo .
Ubwo amarushanwa azaba asozwa hazahembwa amakipe abiri iya mbere n’iya kabiri . Andi makipe asigaye azahabwa inkunga ntoya yo kubafasha guteza imbere ibidukikije..

