Nyuma y’iminsi mike impundu zivuze kwa Mayanja nyuma y’uko Weasel yiyunze na Teta Sandra bari bamaze igihe batandukanye, ubu utahiwe ni Pallaso wamaze kwiyunga n’umuryango we bari bamaze imyaka itandatu batabonana.
Mu gihe yavaga muri Amerika mu 2017, Pallaso yavuze ko agiye muri Uganda gushyira imbaraga mu gukora umuziki, ibintu bitaguye neza uwari umugore we Nicole Hayman.
Izi nzozi za Pallaso zatumye atandukana n’umugore we ndetse n’abana babiri bari bafitanye. Kugeza ubu uwavuga ko yageze ku cyo yashakaga ntabwo yaba abeshye kuko izina ry’uyu musore riri mu yubashywe muri Uganda.
Byari ibyishimo kuri Pallaso wari wongeye kwakira umuryango we bari bamaze imyaka itandatu badahura, yewe hari n’aho byageze biramurenga asuka amarira.
Nyuma yo kwakira umuryango we, Pallaso yahise abajyana mu rugo kuramutsa ababyeyi mbere y’uko abajyana iwe.