SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/26 at 9:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu buryo budasubirwaho, Safi Madiba na Judith Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko byemejwe na Me Bayisabe Irene wari wiyambajwe n’uyu mugore mu gushaka gatanya.

Umunyamategeko wa  Judith  Niyonizera  Me Bayisabe yadutangarije ko  “Guhera tariki ya  25  Mata 2023  hagati ya  Judith  na Safi  ubu buri wese yemerewe gushaka kuko batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Me Bayisabe avuga ko gutandukana kwa Safi Madiba na Niyonizera byabaye mu buryo bw’ubwumvikane ku buryo batigeze bagora urukiko.

Ku wa 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi na Niyonizeye bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).

Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.

Kuva mu minsi ishize, Judith Niyonizera yakunze kugaragaza ko afite umukunzi mushya ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Uyu musore umaze iminsi mu Rwanda, yari yanaherekeje Niyonizera ku Rukiko ubwo yari agiye gufata igipapuro cy’uko atandukanye Burundi na Safi Madiba.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 26, 2023 April 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Indege yarimo Visi Perezida wa Malawi Dr Saulos Klaus Chilima ikomeje kuburirwa irengero

June 10, 2024
Imikino

Polisi y’igihugu yaburiye abafana bateza akaduruvayo ku kibuga mu gihe cy’umukino

February 16, 2023
Imyidagaduro

1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo

April 22, 2025
Imyidagaduro

#Kwibuka31 : Senderi yashimye gahunda ya Ndi munyarwanda nk’ icyerekezo cyo kumenya ikiduhuza tukareka icyadutanya

April 10, 2025
Andi makuru

Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu

February 10, 2025
Imyidagaduro

Rema Namakula yavuze ko atabona ubuzima bwe Atari kumwe na Hamza Sebunya

January 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?