Umuhanzi Sibomana Jean Marie Vianney uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yashyize hanze indirimbo nshya Ibikomere ivuga ku butwari bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bemeye guha imbabazi ababahemukiye.
Iyi ndirimbo ayishyize hanze mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umusonga”, “Ntukazime” n’izindi zitandukanye.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Marie yashyize hanze indirimbo yise “Ibikomere” ivuga ku bikomere abarokotse bagize ariko bitababujije gutanga imbabazi.
Jean Marie yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gutanga imbabazi bakaziha n’abatarazisabye.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’izahoze ari Ingabo za RPA,Ubu u Rwanda rwimakaje umuco w’ubumwe n’ubwiyunge aho kugeza ubu Ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakoze jenoside ubu basigaye babana neza mu Rwanda Hose aho bakomeje kwiteza imbere no kwubaka igihugu.