SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga
Andi makuru

Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/12 at 7:15 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Abasore n’inkumi bakoresha Urubuga rwa TikTok ruharawe na benshi mu bakibyiruka biyemeje gusakaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gutanga ubutumwa buharanira amahoro.

 

Uyu ni umukoro bihaye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mata 2023.

Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka kugoreka amateka no gukomeza kugaragaza ingengabitekerezo yabo.

Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n’abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.

Iyi ni yo mpamvu Urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda Rwanda TikTok Family rwahisemo gukoresha uru rubuga mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu.

Umwe mu bateguye iki gikorwa, Manzi Mumera Lambert [Cray Manzi], mu kiganiro n’itangazamakuru  yavuze ko basuye Urwibutso rwa Kigali kugira ngo bige bamenye ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hato hatazagira ubashuka akabasubiza mu bihe by’amacakubiri n’urwango.

Ati “Nk’urubyiruko abenshi muri twe twavutse nyuma ya 1994 twakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka yatumye tumenya agaciro k’ibyo igihugu kimaze kugeraho ku buryo ntawadushuka ngo adusubize mu icuraburindi.”

“Kubera ko urubyiruko ruhora ku mbuga nkoranyambaga kandi hakaba hari n’abantu bagoreka amateka bazikoresha, ingamba twafatiye aha ni uko tugiye kuba urumuri rw’icyiza turwanya imvugo zose zihembera amacakubiri n’urwango, twamagana abagoreka amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko ku munsi wa gatatu w’icyunamo wageze nta muntu wo mu Rwanda uragaragaraho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku wa 9 Mata 2023. Yatangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, aherutse gutanga za ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y’u Rwanda n’ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%.

Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

 

You Might Also Like

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Abanyarwanda Sadati Munyakazi,Clare Akamanzi na Bruce Melodie mu bazitabira inama ya 100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Nsanzabera Jean Paul April 12, 2023 April 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda

December 17, 2024
Imyidagaduro

R Kelly ahangayikishijwe n’ubuzima abayeho muri gereza

June 23, 2023
Andi makuru

Bayingana Innocent wari ‘General Manager wa AS Kigali yahagaritswe

March 20, 2025
Andi makuruIyobokamana

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

June 8, 2023
Utuntu n'utundi

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11

September 29, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam

May 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?