Mu gitondo cyo ku tariki ya 04 Mata 2022 yari imwe mu matariki mabi yabayeho mu muryango no mu bafana b’ikipe y’Arsenal yo mu bwongereza kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana ko yitabye Imana azize uburwayi .
Uyu mugabo wari uzwi cyane nk’umufana ukomeye wa Arsenal akaba n’umwe mu bashize itsinda ry Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye muri RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community).
Dr Emmanuel waragwanga n’urukundo ndetse n’icyubahiro kuri buri wese yaba umuto cyangwa umukuru wese bahuriraga mui RAFC urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye cyane muri uwo muryango kugeza nubu .
Nyuma y’umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana yitabye Imana itsinda ry Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye muri RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community) bibutse umwaka umwe abavuyemo .
Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 02 mata 2023 ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva aho ashyinguye mu irimbi rya gisirikare aho baherekejwe na bamwe mu muryango we na bandi benshi bari inshuti ze .
Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Dr Emmanuel ndetse no kumwunamira hakurikiyeho umukino wahuje abo babanaga muri RAFC umukino bise Dr Emmanuel Memorial Tournament wabereye kuri Canal Olympia kw’i Rebero aho baje kuva bakomereza mu muhango wo kwiyakira no gukomeza kwibuka Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana.
Muri uwo muhango abafashe amagambo bose bakomeje kugaruka ku bupfura ‘ubutwari n’urukundo byarangaga Dr Emmanuel mu bikorwa byose bya Rwanda Arsenal Fans Community kugeza mu minsi ye ya nyuma mu buzima bwo kuri iyi isi .
Mu kiganiro na Mwami Kevin Perezida wa Rwanda Arsenal Fans Community nubwo we atarahari kuko ari mu butumwa bwa Akazi yadutangarije byinshi kuri iki gikorwa cyo kwibuka Dr Emmanuel .
Yagize ati “Dr Emmanuel nk’umwe mu bagize uruhare mu gushinga Itsinda rya RAFC hari byinshi bituma duhora tumwibuka kubera ukuntu ikintu cyose twakoraga yagifataga nk’icye akagikora atitangiriye itama bituma akantu kose dukoze tutamubona bituma tumwibuka buri gihe .
Tumubajije icyo benshi mubagize RAFC baba baramwigiyeho yadusubije ko benshi muribo yababereye Umubyeyi,Mukuru na Musaza wa benshi kubera urukundo n’umutima mwiza byamurangaga igihe cyose babaga bicaranye mu bikorwa bitandukanye bateguraga .
Kevin yakomeje atubwira ko mu bindi byamurangaga ari ukuba umujyanama wa buri wese mu itsinda ku buryo nta n’umwe babanaga wagiraga ikibazo ngo kibure igisubizo bituma buri umwe muri RAFC afite icyo yamwigiyeho kandi gitandukanye nicy’Undi .
Mu gusoza Mwami yatubwiye ko kubera uko Dr Emmanuel yarwaniye ishyaka RAFC nabo bamwizeje ko batazamuteguha ko bazakomeza kuba hafi y’Umuryango we ndetse no kwesa ikivi yatangiye muri RAFC no kuyongerera ingufu mu rwego rwo kutamuteguha .
Tubibutse ko Dr Emmanuel Sefuku Hafashima yitabye Imana ku tariki ya 04 Mata 2022 mu bitaro byo mu gihugu cy’ububiligi ashyingurwa tariki ya 14 Mata 2023 mu irimbi rya Gisirikare I Kanombe