Umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Werurwe ni imwe mu minsi yariitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda aho bari bategereje igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction gikunzwe n’abatari bakeya aho bari bategereje abahanzi bakunzwe nka Alyn Sano,Daddy Andre ,Umuramyi Levixone na Wyre mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka camp Kigali.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana isaha ya saa mbiri byabanje gutindaho gato kubera ikirere cyabayemo akantu ka kabeho aho benshi bikanze ko imvura igiye kugwa riko siko byagenze kuko ubwitabire abantu baje kuza ari benshi maze itsina rya Shauku band ritangiza igitaramo rirabasusurutsa mu ndirimbo zitandukanye ndeste n’imbyino ziganjemo iza gakondo maze abanu batangira kunyurwa.
Nyuma ya Shauku band hakurikiyeho umuhanzikazi Alyn Sano wafashijwe ku rubyiniro na Symphony Band imaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda kubera ubuhanga igaragaza mu micurangire yayo.
Alyn sano nk’umuhanzikazi wari ubanjirije abandi bose ku rubyiniro yakoresheje ingufu nyinshi cyane mu ndirimbo ze nka Fake Gee,Naremewe wowe,Rwiyoborere,Radio,For us ni zindi nyinshi zashimishije abakunzi b’uyu mukobwa ufite ijwi ryiza cyane .ahagana kw’isaha ya saa 21:50 nibwo yavuye ku rubyiniro ubona abakunzi be batabyifuza .
Ahagana kw’isaha ya saa Ine nibwo Umuramyi levixone wo mu gihugu cya Uganda yageze ku rubyiniro maze abaza kuvuga Ijambo alleuah maze abanza abakunzi be niba biteguye kkuramya no guhimbaza maze atanirira ku ndirimbo ye yise Turn The Replay maze abantu barahaguruka buzura umwuka .
Nyuma yo kubona ko abantu bamaze kujya mu mwuka yasabye abanyarwanda guhaguruka bamufasha kuramya.
Levixone yakurikijeho indirimbo ze zakunzwe cyane nka Enjoy Yo Blessing akurikizaho Mbeera yakoranye na Grace Morgan Hammondge ndetse na More Blessing,Chikibombe ni zindi nyinshi kugeza ahagan kw’isaha ya saa 23.00 ubwo yavaga ku rubyiniro maze ashiira Imana n’abanyarwanda muri rusange .
Nyuma ya Levixone hakurikiyeho Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo nawe wo mu gihugu cya Uganda Andrew Ojambo uzwi nka Daddy Andre ) niwe wagiye ku rubyiniro maze mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yise Sikikuweka maze abafana be bamwereka urukundo rwinshi akomereaho maze nawe mu ngufu nyinshi .
Daddy Andre wari utaramiye bwa mbere mu Rwanda yabwiye abanyarwanda ko yishimiye urukundo bamwakiranye abizeza ko agiye kubashimisha maze yanzika mu ndirimbo Andele yakoranye na Nina Roz akurikizaho Indirimbo Don’t stop yakoranye na John Blaq , uyu muhanzi utatize ku rubyiniro yavuye ku rubyiniro ahagana I saa 23:35 asoreza ku ndirimbo yise Tugende Mu Church aho yahamagaye Levixone bafatanya kuyiririmba .
Ahagana kw’isaha ya 00:00 nibwo umuhanzi Wyre wo mu gihugu cya Kenya yageze ku rubyiniro maze yishimirwa na benshi nkuo abandi babigeje yabaje kuganiriza bari bitabiriye igitaramo ababwira uko yakiriwe mu Rwanda nyuma y’igihe atahagera kuko si ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda .
Uyu muhanzi wabaye mu matsinda akomeye muri Kenya nka East African Bashment Crew na Necessary Noise yaririmbye zimwe mu ndirimbo yakoranyea bagenzi be nka Nazizi,Prezzo Nonini na bandi benshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba .
Kw’isaha ya saa saba zibura mbere y’uko ava ku rubyiniro uyu muhanzi Wyre yaririmbye indirimbo ye yakunzwe cyane yise Sina Makosa maze ibintu bihindura isura abantu bose barahaguruka bashyira amaboko mu kirere buri wese afata umwicaye iruhande maze barabyina karahava yarinze ava ku rubyiniro ubona bantu bagifite icyaka cyo kubyinana nawe .
Amafoto :Inyarwanda