Iradukunda Elsa yitabiriye urubanza rw’umugabo we Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, mu Rukiko Rukuru, ubwo haburanishwaga ubujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuva yatangira gukurikiranwa mu butabera, Prince Kid ni ubwa mbere urubanza rwe rwabereye mu ruhame.
Iradukunda Elsa wari witabiriye uru rubanza, yagarutsweho n’ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu gisinyisha inyandiko abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, bagaragaza ko Prince Kid atigeze abahohotera.
Ibyo byatumye Miss Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira batabwa muri yombi tariki 8 Gicurasi 2022, bakurikiranyweho inyandiko mpimbano, nyuma baza kurekurwa.
Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017 na Prince Kid wayoboraga amarushanwa ya Miss Rwanda, basezeranye kubana akaramata ku wa 2 Werurwe 2023.
Mu rukiko, Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru cyane ko n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera.
Yavuze ko umutangabuhamya wiswe VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko yatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.
Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.