SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we
Andi makuru

Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/31 at 11:43 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Bienvenue Redemptus wakoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangije umushinga w’ubukwe nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Igihozo Divine bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.



Bienvenue yabwiye InyaRwanda ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo muri Kigali.

Yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe.

Ati “Ibyo namukundiye byo ni byinshi. Kuko ni umukobwa mwiza, witonda, ufite umutima mwiza, uzi kwihangana, witanga muri byose kandi w’umuhanga mu nzego zose zitandukanye.”

Uyu mugabo yavuze ko ikiruta byose ari uko yakunze uyu mukobwa nawe akamukunda atazuyaje. Ati “Ikiruta ibindi ni uko namukunze nawe akanyereka urukundo rurimo n’ubwitange bukomeye kurusha abandi bantu bose.

Ibyo rero byanteye imbaraga zo gukomeza kumukunda no kubona ko ari we wumva neza iby’ubuzima mbayemo, ndetse no gufata icyemezo ko ariwe wazambera mama w’abana banjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Redemptus ni umuhanga mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ubu amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori birimo ubukwe bw’uje umuco nyarwanda, inama n’ibindi ari umushyushyabirori cyangwa umushyushyarugamba.

Nubwo atakiri mu itangazamakuru yamenyekaniyemo cyane kuri Televiziyo Rwanda, ubu ni Umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda, ishinzwe ingufu ‘Rwanda Energy Group – REG’ mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by’icyo kigo n’abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa ‘External Link Departement’.

Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

Mu 2016 na 2018, yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru urusha abandi gusoma amakuru kuri Televiziyo (Best TV News Anchor/Reporter Award) bitangwa na Rwanda ‘Development Journalism Awards 2016’.

Afite Impamyabushobozi ‘Certificate’ zinyuranye zirimo iyo yahawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru batangaza inkuru kuri Siyansi cyangwa se ubumenyi n’ikoranabuhanga (World Federation of Science Journalists).

Hari kandi ‘Certificate’ mu bijyanye n’indimi, imicungire y’itangazamakuru yahawe na Pan-African Management Institute (South Africa), amahoro n’umuco n’izindi zinyuranye. 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

U Rwanda rwerekanye akamaro ko gushyira imbere amasomo y’ubumenyangiro (TVET )

Nsanzabera Jean Paul March 31, 2023 March 31, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025
Andi makuruIyobokamana

K2 yateguye igitaramo Tujyane Mwami yijeje abazitabira ko bazanyurwa n’ubutumwa bwiza bazahumvira

September 21, 2023
Andi makuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yarahiriye kwinjira muri EALA

October 3, 2023
Imyidagaduro

Teacher Mpamire mu ishusho ya Perezida Museveni yasekeje abanyarwanda ataha batabyifuza mu gitaramo cya Gen Z Comedy (Amafoto)

July 26, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi

July 20, 2023
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)

October 16, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?