SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29
Andi makuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/29 at 9:05 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yafashe icyemezo ko izifatanya n’u Rwanda mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Bikubiye mu itangazo ry’icyemezo cyafashwe n’iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

ri tangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko mu gihe hitegurwa kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, iyi nteko yafashe icyemezo cyo kuzifatanya n’Abanyarwanda.

Iki cyemezo kandi kivuga ko gishingiye ku kuba “Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 yaramaze kuba iyo kwibukwa ku rwego mpuzamahanga nk’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi barenga 1 000 000 mu gihe cy’iminsi  ijana  bwari burangajwe imbere na Guverinoma y’Abahutu.”

 Ingingo ya mbere y’iki cyemezo, ivuga ko iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, izibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ikazirikana inzirakarengane zishwe.

Naho ingingo ya kabiri ikavuga ko iyi Nteko “Izanazirikana imbaraga n’umuhabe by’Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’iterambere, no kubizeza gukomeza gushyigikira izo ntambwe.”

Uyu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya USA ufashwe habura icyumweru kimwe ngo u Rwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, kizatangira tariki 07 Mata 2023.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 29, 2023 March 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abayobozi bashya ba Rayon Sport bagiranye ibiganiro na nyiri Uruganda rwa Skol

November 20, 2024
Andi makuru

Amafoto y’udushya twaranze ubukwe bwa Salongo na Joseline

November 14, 2023
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

February 29, 2024
Imyidagaduro

Meddy yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ya gospel yise Grateful

January 14, 2023
Ubukungu

Ikigo Dongfeng Motor kiritegura guteranyiriza Imodoka mu Rwanda

November 20, 2023
Imyidagaduro

Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye

March 20, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?