Nyuma y’umwaka umwe General Muhoozi Kaineruga akoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 cyabereye I Kampala bikitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uyu mugabo yongeye gutegura ikindi gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yise”Border Opening Thanksgivings Rukundo Egumeho’ concert 2023″
abahanzi Intore Massamba, Kenny Sol na Bwiza bari mu bahanzi bo mu Rwanda bazataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni witegura kuzuza imyaka 49.
Ni igitaramo uyu mugabo yise ’Rukundo Egumeho’ aho mu butumwa yatambukije ku rukuta rwa Twitter yatangaje abarimo Jose Chameleone na Bebe Cool.
Abandi bahanzi ni Azawi, Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana n’abandi.
Kizaba ku wa 19 Mata 2023 ku kibuga cy’umupira cy’ishuri rya Kigezi mu Karere ka Kabale mu Burengerazuba bwa Uganda.Kwinjira bizaba ari ubuntu.