Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 nibwo Ikigo 1000 Hills Events cyatanze ibihembo 73 ku bagore n’ibigo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere ry’abagore mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubuyobozi.
Ibi bihembo byari mu byiciro bitandukanye birimo abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa, ibigo byashyize imbere guteza imbere abagore hakaba n’icyiciro cyo guhemba abagore bakoze ibikorwa birengera uburenganzira bw’abagore by’igihe kirekire.
Nyuma y’uko hatoranyijwe abagore batandukanye muri ibi byiciro bamwe bakagenda batorwa n’abakunzi babo, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 bashyikirijwe ibihembo ibirori byabereye muri Kigali Marriot Hotel byitabirwa ne benshi mu bagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2023 .
Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa 1000 Hills Event Bwana Ntaganzwa Nathanyavuze ko uyu mwaka ibihembo byari mu byiciro bitatu byari bijyanye no kwishimira intsinzi no gusangira ibyagezweho mu gushishikariza abari n’abategarugori kugana inzira yo kubatezaimbere nk’ubucuruzi .
Yakomeje agira ati kandi Harimo ikinid cyiciro cyiyongereyeme aho akanama nkemurampaka katoranije abagore babiri bashyigikiye kandi bagashishikariza abandi bagore gukora cyane bakiteza imbere mu bikorwa byabo gusa ntikigeze gatanza amazina yabo .
Nathan yakome agira ati “ muri icyo cyiciro hajemo Umugore wubashywe cyane mu Rwanda akaba Umuyobozi wa Rwanda Transparency International, Marie Imaculee Ingabire, kubera uruhare rwe mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori ndetse no kurwanya Ruswa undi ni Mary Balikungeri.
Nk’uko byatangajwe na Ntaganzwa, uwegukanye igihembo cy’intwari kitavuzwe byanyuze ku muryango utegamiye kuri Leta, nk’uwashinze akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore mu Rwanda, yagize uruhare runini mu gufasha no guha imbaraga abagore mu buryo butandukanye. By’Umwihariko uyu mwaka harimo kuba abagore 30.
Ikindi nuko kamwe muri buri turere tw’igihugu, kashimiwe kandi kubera gutanga serivisi zidasanzwe n’uruhare rw’ubuyobozi mu guharanira iterambere ry’abaturage babo.
Ntaganzwa yatangaje ko hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bazakurikirana abatsinze ndetse n’abataratsizne kugira ngo bibafashe kwiteza imbere no gutera imbere mu buryo butandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abagore, Jackline Kamanzi Masabo, yashimye 1000 Hills Events Ltd kubera gahunda yo kongerera ubushobozi abagore yanashimiye n’abaterankunga bose ku ruhare rwabo muri RWIBA 2023.
Masabo yagaragaje ko Inama y’igihugu y’abagore yemera imbaraga zidacogora abagore bagize mu kwiteza imbere mu buryo bwose .