SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: General Muhoozi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko agiye kubaka ikibumbano cya 2 Pac
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > General Muhoozi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko agiye kubaka ikibumbano cya 2 Pac
Andi makuru

General Muhoozi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko agiye kubaka ikibumbano cya 2 Pac

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/22 at 8:56 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Gen Muhoozi Kainerugaba usigaye avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe, yatangaje ko yifuza gutanga umusanzu wo kubaka ikibumbano cy’umuraperi Tupac Amaru Shakur [2Pac] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yanditse agira ati “Niba abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo muri Amerika batarubatse ikibumbano cy’umuhanzi ukomeye w’Umunyafurika wo mu gihe cyacu, ndashaka gutanga ubufasha.”

“Ndashaka kubaka ikibumbano cya Tupac mu mujyi yavukiyemo. Uyu mugabo udasanzwe akomeze aruhukire mu mahoro.”
Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’amafoto abiri y’umuraperi 2Pac umaze imyaka 27 apfuye.

Gen Muhoozi amaze igihe kinini atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga avuga ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, siporo, gutebya n’ibindi.

Tupac Amaru Shakuru ni umwe mu bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.

Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi mu myaka yashize kugeza n’ubu, ubwo yari afite imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996 yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y’iminsi itandatu aza gushiramo umwuka.

Hirya no hino ku Isi benshi mu bakunze uyu muraperi hari ibikorwa bitandukanye bakoze mu rwego rwo kuzirikana ibigwi bye.

Umubyeyi wa 2Pac, Afeni Shakur yubakishije ikibumbano kinini cy’umuhungu we kiri mu busitani bwa Peace Garden of the Tupac Amaru Shakur Center muri Georgia, cyakozwe na Jim Burnett.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 22, 2023 March 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Umutwe wa M23 washyizeho abawuhagarariye muri Diaspora

June 11, 2024
Andi makuru

RURA yakoze impinduka y’ingendo zijya mu ntara mu minsi isoza umwaka

December 17, 2024
Imikino

#Kwibuka31: BAL yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ‎1994

April 9, 2025
Andi makuru

Zimbabwe: Abayobozi 35 batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Jameson Timba barekuwe

November 28, 2024
Andi makuru

Ingabo za Gen. Abdel Fattah Burhan zigaruriye Khartoum yose

March 27, 2025
Andi makuru

Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ya 2 yo kwinjiza abakunzi babo mu bihe bya Noheli

December 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?