Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yifatanyije na Minisiteri y’Uburezi binyuze mu mushinga wa ADHI Rwanda mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje icyiciro cya mbere cy’amasomo y’imyubakire igezweho iri no kwifashishwa mu mushinga wa Bwiza Riversides Home’ watangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame.
Kuri ubu uyu mushinga urarimbanije, aho amazu akomeje kubakwa umunsi ku wundi. ADHI Rwanda ni yo ifite mu nshingano ibikorwa byo kubaka izi nyubako.
Nyuma yo kubona ikoranabuhanga riri kwifashishwa rizwi nka ‘Light Steel Frame’ [inyubako yubakwa hakoreshejwe ahanini ibyuma], abanyarwanda batarisobanukiwe, ADHI Rwanda yahisemo guhugura urubyiruko rw’u Rwanda kugira ruziteze imbere k
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi, ADHI Rwanda yahisemo kwigisha urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu bwubatsi kugira ngo bifashishe abanyarwanda aho kugira ngo hifashishwe abakozi b’abanyamahanga.
Ni muri urwo rwego hahugurwe urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo abe ari rwo rwunguka ubumenyi babyikorere kandi na nyuma buzakomeze kubafasha.
Kuri uyu wa 18 Werurwe 2023 abanyeshuri 60 ba mbere bari batangiye kwigishwa muri Gashyantare 2022, ni bwo basoje aya mahugurwa.
Ni abanyeshuri bagera ku 120 bagizwe n’inkumi n’abasore bigaga ariko banahembwa ku nguzanyo ya Miliyoni zirenga 3 Frw bazagenda bishyura gacye gacye.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Suella Braverman; Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette;
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Uhagarariye ADHI, Soleman Abdi IDD; Umuyobozi Ngenzurabikorwa, Hassan Adan Hassan; Umubozi wa ADHI Academy, Geoffrey Gacheru Karanja; n’abandi bayobozi n’abashyitsi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Suella mu ijambo rye yashimye u Rwanda ati: ”Ntewe ishema no kuba hano ndi kumwe n’aba bana basoje amasomo yabo. Ni iby’agaciro gakomeye kandi mu izina ry’u Bwongereza dutewe ishema nabo hamwe n’ubufatanye dufitanye n’u Rwanda.”
Minisitiri Irere Claudette yashimiye u Bwongereza by’umwihariko Minisitiri Suella ati: “Twishimiye kwifatanya namwe kuva abanyeshuri batangira hari ibyo bamaze gukora kandi twizera ko bizakomeza kurushaho kuba byiza.”
Minisitiri Irere yagaragaje ko uko iminsi igenda irushaho kwicuma ari ko aba banyeshuri barushaho kugira uburambe n’umuvuduko mu byo bakora kandi neza ku buryo atekereza ko hamwe n’uwo mujyo umusaruro w’abasoje bagera ku 120 uzarushaho kwiyongera
Umwe mu banyeshuri uri mu basoje witwa Nzayisenga Claudette yagize ati: ”Turashimira Leta y’u Rwanda mu kuri hari byinshi twize bijyanye n’ubu buryo bwiza bugezweho bwo kubaka hakorehejwe ibyuma atari amatafari. Kandi twizeye ko bizadufasha yaba hano mu kubaka uyu mudugudu ndete no mu minsi iza, hari icyizere cyo kuba twazatangira kompanyi zacu.”
Ubuyobozi bw’ishuri rya ADHI Corp Academy bwatangaje ko bwizeye ko amasomo abasoje bahawe, azagira akamaro gakomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa ‘Bwiza Riverside Homes’, mu muryango mugari w’abanyarwanda akanagirira uwayahawe umumaro mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.