Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa muri KIKAC Music, ari kwitegura gutaramira ku mugabane w’u Burayi ku nshuro ye ya mbere mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa.
Ni mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 24 Werurwe 2023, mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. Iki gitaramo azagihuriramo na Riderman na Christopher, nabo bamaze iminsi mu bitaramo ku mugabane w’u Burayi.
Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu abahanzi babarizwa muri KIKAC, yavuze ko uretse iki gitaramo hari ibindi bateganya gukorera kuri uyu mugabane ariko bakaba bataremeranya n’abari kubitegura amatariki.
Bwiza yari afite igitaramo mu Bubiligi ku wa 4 Werurwe 2023, ariko ntibyakunda ko acyitabira kubera kubura Visa.
Bwiza mu minsi ishize washyize hanze indirimbo yise “Pain Killer” yatangarije yadutangarije ko iyi ndirimbo izaba ari imwe mu zigize iyi album ye ataratangariza izina.
Bwiza agiye gutaramira bwa mbere i Burayi
Theos Uwiduhaye 16/03/2023 22:44
Share
EVENTS ZIRIKUBA
Story Telling Night 2nd Edition
The Choice Awards 2022
Urwejeje Imana
Umuhanzikazi Bwiza Emerance wazanye izina rya Bwiza ubarizwa muri KIKAC Music, ari kwitegura gutaramira ku mugabane w’u Burayi ku nshuro ye ya mbere.
Ni mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 24 Werurwe 2023, mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. Iki gitaramo azagihuriramo na Riderman na Christopher, nabo bamaze iminsi mu bitaramo ku mugabane w’u Burayi.
Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu abahanzi babarizwa muri KIKAC, yavuze ko uretse iki gitaramo hari ibindi bateganya gukorera kuri uyu mugabane ariko bakaba bataremeranya n’abari kubitegura amatariki.
Bwiza yari afite igitaramo mu Bubiligi ku wa 4 Werurwe 2023, ariko ntibyakunda ko acyitabira kubera kubura Visa.
Bwiza mu minsi ishize washyize hanze indirimbo yise “Pain Killer” yatangarije InyaRwanda ko izaba ari imwe mu zigize iyi album ye ataratangariza izina.
Ati “Nk’ibisanzwe ndi gukora cyane ariko ndi gusoza imirimo ya nyuma y’indirimbo ziri kuri album yanjye ya mbere, nitegura kumurika mu Ukwakira 2023. Ni album nitondeye, izaba iriho indirimbo zirenga 10.’’
Yakomeje avuga ko ‘Pain Killer’ ari iya kabiri kuri iyi album igiye hanze, cyane ko indi iriho yagiye hanze ari iyo aheruka guhuriramo na Juno Kizigenza bise “Soja”.
‘Pain Killer’ yashyize hanze yavuze ko ari indirimbo yamujemo bisanzwe, akayandika ashaka gushimisha abakundana.
Bwiza arenda kuzuza imyaka ibiri yinjijwe mu muziki na KIKAC Music, nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.
Mu Ukuboza 2021 Bwiza yashyize hanze EP yise ‘Connect me’, iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.
Uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq na Kataleya & Kandle bo muri Uganda.
Uyu mukobwa w’imyaka 22, asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label ku wa 17 Nzeri 2021.