Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu akaba ashinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, Arsène Wenger n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Fatma Samoura, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Werurwe 2023, aho bitabiriye Inama ya 73 y’uru rwego ruyobora ruhago ku Isi.
Wenger wari ufite akanyamuneza, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho yaherukaga muri Gicurasi 2021.
Uyu mugabo w’imyaka 73, asigaye ashinzwe Iterambere rya ruhago muri FIFA nyuma yo gusezera muri Arsenal mu 2018.
Arsène Wenger yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Uyu Mufaransa wamamaye atoza Arsenal hagati ya 1996 na 2018, yatwaranye na yo ibikombe bitatu bya Shampiyona y’u Bwongereza harimo icya 2004 yatwaye adatsinzwe ndetse n’ibindi birindwi bya FA Cup.
Uretse Wenger, undi wamaze kugera mu Rwanda ni Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, na we witabiriye iyi nama. Bombi bakaba bakiriwe muri Marriott Hotel Kigali.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 73, ni yo izaberamo amatora y’Umuyobozi Mukuru wa FIFA aho kugeza ubu byitezwe ko Gianni Infantino akomeza kuyobora kuko ari we mukandida rukumbi.
Gianni Infantino w’imyaka 53, ayobora FERWAFA guhera mu 2016, akaba ashaka manda ya gatatu nyuma yo gutorerwa iya kabiri mu 2019.