SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali
Imikino

Arsene Wenger yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama rusange ya FIFA I Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/13 at 9:46 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu akaba ashinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, Arsène Wenger n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Fatma Samoura, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Werurwe 2023, aho bitabiriye Inama ya 73 y’uru rwego ruyobora ruhago ku Isi.

Wenger wari ufite akanyamuneza, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho yaherukaga muri Gicurasi 2021.

Uyu mugabo w’imyaka 73, asigaye ashinzwe Iterambere rya ruhago muri FIFA nyuma yo gusezera muri Arsenal mu 2018.

Arsène Wenger yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu Mufaransa wamamaye atoza Arsenal hagati ya 1996 na 2018, yatwaranye na yo ibikombe bitatu bya Shampiyona y’u Bwongereza harimo icya 2004 yatwaye adatsinzwe ndetse n’ibindi birindwi bya FA Cup.

Uretse Wenger, undi wamaze kugera mu Rwanda ni Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, na we witabiriye iyi nama. Bombi bakaba bakiriwe muri Marriott Hotel Kigali.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 73, ni yo izaberamo amatora y’Umuyobozi Mukuru wa FIFA aho kugeza ubu byitezwe ko Gianni Infantino akomeza kuyobora kuko ari we mukandida rukumbi.

Gianni Infantino w’imyaka 53, ayobora FERWAFA guhera mu 2016, akaba ashaka manda ya gatatu nyuma yo gutorerwa iya kabiri mu 2019.

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Nsanzabera Jean Paul March 13, 2023 March 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyamideli Moses washize Moshions yemereye urukiko ko akoresha ibiyobyabwenge

May 10, 2023
Imyidagaduro

Itsinda rya ‘Diva ‘s Dance Group’ ryatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore Muri Chillax Lounge

March 7, 2024
Andi makuru

Ibyaha General Bunyoni afungiwe byamenyekanye

May 9, 2023
Imyidagaduro

Maurix Baru yahembuye benshi mu gitaramo cya 2 Cy’injyana ya Afro Opera (Amafoto)

August 12, 2023
Imikino

Shampiyona ya Billard yegukanywe na Murekatete Edissa

December 2, 2024
Utuntu n'utundi

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11

September 29, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?