Bitewe no gutinda kubona uruhushya rubemerera kwinjira i Burayi (Visa), Bwiza na Okkama ntibakibashije kwitabira igitaramo bari bategerejwemo mu Bubiligi ku wa 4 Werurwe 2023.
Ni abahanzi kugeza ubu bamaze gusimbuzwa Jules Sentore uzaba ataramana na Kenny Sol mu gitaramo i Bruxelles mu Bubiligi.
Byari bimaze igihe bitangajwe ko abarimo Kenny Sol, Bwiza na Okkama bari bategerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera i Bruxelles, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru habura amasaha atagera kuri 48 ngo kibe, Kenny Sol ni we gusa wari umaze kubona Visa.
Ni mu gihe abarimo Bwiza na Okkama bo bakiri kugerageza amahirwe yo kureba niba ibyangombwa byabo byaboneka bagakomeza ibindi bitaramo bari batangiye gutegura i Burayi cyane ko icyo mu Bubiligi byo bisa n’aho kitakibaye.
Ku rundi ruhande ariko, byitezwe ko Kenny Sol we agomba guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.
Byitezwe uyu muhanzi azafatanya na Jules Sentore gususurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda batuye i Burayi, mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, ndetse amatike akomeje kugurishwa.