SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame  yasabye ko ababyeyi baha abana inzoga bajya bahanwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame  yasabye ko ababyeyi baha abana inzoga bajya bahanwa
Andi makuru

Perezida Kagame  yasabye ko ababyeyi baha abana inzoga bajya bahanwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/28 at 5:18 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abantu bakuru baha inzoga abana bato, avuga ko bikwiye kurwanywa kuko byica ahazaza habo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga inama y’Igihugu y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.

Umukuru w’Igihugu yavuze ku bantu bakuru barangwa n’imyifatire  ishobora kwangiza urubyiruko, asanga ari ibintu byo kwitaho.

Perezida Kagame agaruka ku bibangamiye umuryango birimo igwingira, amakimbirane, yavuze ko hakwiye gushyirwaho inyigisho zigamije kuwusubiza mu murongo.

Yavuze ko atari byo kubona ababyeyi, abakecuru n’abasaza bicaye mu kabari basangira inzoga. Yavuze ko biba uruhererekane iyo umubyeyi aha abana inzoga, na bo abazabakomokaho ni ko babarera.

Mu buryo bwo gukumira umuntu ubibona ngo ntakwiye guceceka, agomba kubyamanagana, byakwanga hagakoreshwa amategeko.

Ati “Ibyo mwavugaga by’abanywa inzoga bitakigendera no ku myaka, ugasanga abana b’imyaka 14, umwana w’imyaka 14 yagiye mu ibara (mu kabari), yagiye mu kabari arasangira n’abasaza nka twe, nka mwe, n’abandi babyeyi bakuze.

Ugasanga ababyeyi, abagore, abagabo, abasaza, abakecuru, bicaye barasangira n’abana, n’impinja, barasangira inzoga. Ubwo se abo basaza n’abakecuru, imyaka yanyu irimo iragenda ibaganisha aho abantu bose bajya, kuki ushaka ko n’abato ari uko bamera? Kuki ushaka ko ubuzima bwabo burabgirira aho kuri iriya myaka 14, ukabikora cyangwa ukabibona, ukabona ababikora ntube wavuga ngo sigaho, sigaho wa mwana we birakwangiriza ubuzima, ariko ubuzima bwawe, ni n’igihugu cyacu cy’ejo, ntabwo ari wowe gusa sigaho, ugahera aho nibura.”

Perezida Kagame avuga ko hakwiye no kwitabaza amategeko mu gihe abo bose banywa inzoga baziha abana banze kumvira inama, cyangwa abo bana na bo banze kumva.

Ati “Igikurikiye ni uguhana ugahera ku babyeyi, ugahera kuri ba nyiri ako kabari bakabibazwa, hakagira uburyo babibazwa. Wemereye umwana ute kwinjira hano, ukamuha inzoga. Niyo yavuga ngo yazanye n’ababyeyi be ariko. Ari uwo, ari ababyeyi bakwiye kubibazwa.”

Yavuze ko ibyo guhana abana b’imyaka 14, na byo byarebwa uko bakwiriye guhanwa.

Yasabye ko abayobozi mu gihe babonye abato banywa inzoga bakwiye kubabuza ndetse bakwiye kubirwanya, bakababwira ko atari byo.

Mu ihuriro rya 15 ry’umuryango Unit Club Intwararumuri ryabaye umwaka ushize, hasabwe ko imyaka yo kwemerera kunywa inzoga mu Rwanda yava kuri 18 ikagera kuri 21.

Ni ubusabe bwabayeho nyuma y’uko hagaragajwe ko urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge birimo n’inzoga, bikagira ingaruka ku buzima bwabo n’igihugu muri rusange.

Nyuma y’ubwo busabe, hatangijwe ubukangurambaga bubwira abantu kudaha inzoga abakiri bato “Inzoga si iz’abato”

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 28, 2023 February 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

May 14, 2025
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Massamba yasabye urubyiruko kudasinda ibyishimo ahubwo rukwiye kuba maso muri iki gihe twibuka

April 10, 2025
Imikino

CAF : Victor Osimhen niwe wegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’Umunyafurika!

December 12, 2023
Imyidagaduro

Munezero Maurice wifuza kuzakorana indirimbo na Bruce Melodie yatuye umukunzi we indirimbo yise Mbaye uwawe

April 30, 2024
Imyidagaduro

Dr Murangira  yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva mu bibazo bya Danny Nanone n’uwo babyaranye

March 20, 2025
Imyidagaduro

Filme yitwa Moana2 yaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 600 muri Box Office

December 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?