Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo “Keza”, nyuma ya ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.
Keza”, ni indirimbo nshya ya Kivumbi, imaze igihe gito isohokeye kuri shene ya Youtube ya KIVUMBI KING.
Kivumbi wasangije amafoto abakunzi be yavuze ko anyuzwe no gusangiza abakunzi be iyi ndirimbo ‘Keza’.
Iyi ndirimbo ifite umudiho ubyinitse, umuntu akaba atatinya kuvuga ko inaryoheye ijisho bitewe na Johanna Ingabire uburyo ayigaragaramo.
Muri iyi ndirimbo Kivumbi King aba atakagiza umukobwa akamubwira ko ari mwiza ndetse anamubaza impamvu ataba uwe kandi ibye byose ari ibye, ndetse ko uburanga bwe bumukurura.
Ubwo twandikaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kugira ibitekerezo birenga 59 n’abantu barenga ibihumbi 2000 bamaze kuyireba.
Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.
‘Keza’ ni indirimbo yakozwe na Kenny Vibz, mu gihe amashusho yayo yakozweho na Eazy Cuty, 2 Saint Musik na Dr Wade umwe mu bahanga mu bijyanye no guhindura imimerere y’amashusho n’uburyo indirimbo igaragaramo.