Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hano ikigali habareye igitaramo kimaze kumneyekana nka Kigali jazz Junction cyari cyatumiwe abo abahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Uganda B2C n’umunyabigwi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu wari utegerejwe na benshi
Uyu muhanzoi muri icyo gitaramo yongeye kuzamura imbamutima za benshi mu bari bakitabiriye kuko yaririmbye zimwe mu ndirimo ze zakunzwe cyane n’abanyarwanda nka Yaramenje ,
Nyuma y’icyo gitaramo uyu muhanzi kandi yongeye gutaramira abakunzi be muri kabyiniro kazwi nka maison Noire aho yashimishije abakunzi be kugeza ubwo yavuye ku n ubona bagikeneye kubyinana nawe .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo umuhanzi Kidumu yasubiye mu gihugu cya Kenya aho asanzwe atuye n’umuryango akaba ari naho akorera muzika .
Gusa mbere y’uko ahaguruka I Kigali uyu mugabo uzwiho gusetsa cyane abinyujije ku rukuta mbuga ze nkoranyambaga yashimiye abanyarwanda uko bamwakiranye urugwo nyuma y’imyaka ine adatatamira mu Rwanda kubera ibibazo bya Politike byari hagati y’igihugu cy’U Rwanda n’Uburundi kuva muri 2015.
Ku ifoto yashyize yayikurikije amagambo y’amashimwe Kidumu yagize ati “Nsubiye I Nairobi muri Kenya .Mwarakoze cyane Abanyarwanda ku rukundo mwanyeretse byari ibya agaciro n’icyubahiro cyinshi mwanyeretse ,Buriya uwababwira ko uriya munsi ubwo nari ku rubyiniro narize ariko ntimwabashije kubibona kuko nari ndi kubira icyuya cyinshi cyane .
Yakomeje ashimira abaundi bose baba mu Rwanda by’umwuhariko umwe mu bakozi ba Ambassade y’u Burundi mu Rwanda witwa Blaise wakoze ibishoboka byose ngo urugendo rwe rugende neza hano mu Rwanda .