Umuhanzi Jules sentore umwe mu bamaze kubaka izina mu bakora injyana Gakondo mu Rwanda nyuma yaho agiriye ku mugabane w’I Burayi aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye kuri uwo mugabane benshi mu bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi yaba yaratinzeyo .
Uyu musore udakunze kuvuga ibintu byinshi yongeye kwikoma abantu birirwa batangaz amakuru y’ibihuha ko yaba yaratorokeye ku mugabane aho yashimangiye ko adashobora gukora icyo kosa ahubwo abirirwa babivuga bafite indi migambi mibisha harimo no gushaka uburyo bwose ngo bice ibitaramo byanjye mfite muri mu mperza z’iki cyumweru.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na kimwe mu binyamakauru bya hano mu Rwanda Jules Sentore yabajijwe niba koko niba ibivugwa hanze aha ko yaba yarafashe umugambi wo kujyakwibera ku mugabane w’Iburayi .
Mu bitenge byinshi Jules Sentore yagize ati “Ibaze mwene Sentore yatorotse igihugu? Kuki hari abantu b’abagome koko? Abo ni abifuza kunyicira izina kugira ngo ibitaramo byanjye bipfe kandi nibaza ko atari ko byakagenze.”
Jules Sentore avuga ko abavuze bose ko yatorotse ari abashaka kumwicira ibitaramo afite mu Bubiligi tariki 4 Werurwe 2023 no mu Budage ku wa 11 Werurwe 2023.
Ati “None se tutabeshyanye abavuga ibyo bazi neza uko Visa yanjye ireshya, iyaba bambazaga nkababwira kuko nta wigeze agira icyo abimbazaho ngo nange kumusubiza rwose.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abakomeje gushaka guhindanya izina rye yakiganiriyeho n’ureberera inyungu ze ku buryo baba babikurikirana mu gihe nawe ateganya kugera i Kigali hagati muri Werurwe 2023.
Jules Sentore yaboneyeho kandi guhamagarira abakunzi b’umuziki we kuzitabira ibitaramo bye asigaje i Burayi, abasaba kwirinda ibihuha byose byamuvugwaho.
Ku ruhande rwa Patrick Maombi umwe umujyanama wa Jules Sentore yatangarije Ahupa Visual Radio ko batigeze bashimishwa n’abantu bakomeje kwandika inkuru zivuga amakuru y’uko Sentore yatorokeye ku mugabane w’Iburayi bakaba bateganya ko abo bose bakomeje kwandika izo nkuru mu ihe batabihagarika biteguye kubajyana mu butabera kuko gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha ari icyaha ginirwa mu mategeko y’u Rwanda