Abahanzi Kidumu Kibido w’i Burundi, Confy uri kuzamuka mu muziki w’u Rwanda ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi rya B2C ryo muri Uganda, bahuye n’abakunzi babo b’i Kigali, mbere yo gutaramana n’abo mu gitaramo “Lovers Edition” cya Kigali Jazz Junction’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo aba bahanzi b’ibyamamare bahuriye n’abakunzi babo mu birori byo guhura no kuramukanya ibizwi nka “Meet & Greet” byabereye muri Riders Lounge iherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali.
Abagize itsinda rya B2C | Kampala Boys nibo bageze kuri Riders Lounge mbere ahagana i Saa 21:40′ mbere ya Kidum na Confy bo bahageze ahashyira Saa 22:20′. Bose bakiriwe n’abategura igitaramo cya bya Kigali Jazz Junction, barasangira baranasabana.
Aba bahanzi bafite amazina ahagaze neza mu muziki wo mu Burasirazuba bw’Africa, barongera guhurira mu gitaramo ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction’ giteganijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Imiryango ya Camp Kigali ahabera iki gitaramo iraba ifunguye Guhera Saa 17:30 z’umugoroba, naho igitaramo nyir’izina kiratangira i Saa 19:30.
Amatike aracyaboneka ku rubuga www.rgtickets.com arimo aya 10.000 Frw ku bicara mu myanya isanzwe, 25.000 Frw ku bicara muri VIP, 35.000 ku bo muri VVIP, mu gihe Table y’abantu 8 yishyurwa 280.000Frw.