SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itsinda rya B2C ryageze I Kigali aho ryaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Itsinda rya B2C ryageze I Kigali aho ryaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Imyidagaduro

Itsinda rya B2C ryageze I Kigali aho ryaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/23 at 11:08 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Itsinda rya B2C riri mu yagezweho i Kampala muri Uganda rigiye gutaramira ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ryijeje abakunzi baryo igitaramo cy’umuriro.

Iri tsinda biteganyijwe ko rizataramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 muri Camp Kigali.

Ni igitaramo rizahuriramo n’umuhanzi wubatse izina mu muziki wa Afurika Kidum Kibido na Confy uri mu bagezweho mu Rwanda.

Muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, iri tsinda ryageze i Kigali ryizeza abakunzi baryo igitaramo kidasanzwe.

Mr . Lee yagize ati “Tuzanye byinshi i Kigali gusa igitaramo kizaba ari umuriro, cyihariye, ari ibyishimo gusa.”

“Iyi ni inshuro ya mbere tugiye gutaramira hano kandi tunejejwe no kuba muri Kigali Jazz Junction tuzi ko iki ari kimwe mu bitaramo bikomeye hano twishimiye kukibamo . “

Bobby Lash yakomeje avuga ko biteguye abakunzi babo benshi kandi ko bazabaha imiziki myiza.

Ati “ Dutegereje abafana benshi abakobwa beza muzane abakunzi banyu n’abatabafite muzaze, hazaba hari urukundo rwinshi tuzaririmba indirimbo zacu zose zikunzwe inaha.”

B2C izahurira ku rubyiniro na Kidum, yavuze ko inejejwe cyane no gukorana n’uyu muhanzi.

Mr. Lee ati “ Dushishikajwe cyane no kubona Kidum no gukorana nawe by’umwihariko guhurira ku rubyiniro bizaba bikomeye ndabizi. Kidum, B2C ni ibintu bikomeye.”

Iri ritsinda kandi ryavuze ko rifite imishinga rizakora i Kigali rizatangariza abakunzi babo mu minsi iri imbere.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 280 000Frw.

Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul February 23, 2023 February 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

#kwibuka 29 : Bimwe mu byaranze tariki 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

April 13, 2023
Imikino

APR BBC yatsinze Patriot amanota 68 kuri 67 biyiha amahirwe yo kuba iya mbere

March 17, 2025
Imyidagaduro

Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana,

February 26, 2024
Andi makuru

#Kwibuka31: Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

April 9, 2025
Utuntu n'utundi

Gen Kainerugaba Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru wa UPDF

March 21, 2024
Imikino

Republican Guard yegukanye Irushanwa ryo ’Kwibohora30’ (Amafoto

June 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?