Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 Gashyantare 2023 nibwo mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamhanga ryo gusiganwa ku magare riziw nka Tour Du Rwanda rizwiho kwitabirwa n’abakinnyi ba bahanga ndetse rikanaterwa inkunga na bimwe mu bigo bikomeye by’ubucuruzi mu Rwanda kugira ngo ribashe kugenda neza .
Uyu mwaka rero byabaye agashya ubwo hagaragayemo Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo rwaje mu bigo byateye inkunga iryo rushanwa .
Uru ruganda rwakoze agasha muri iri rushanwa kuko ruri mu bigo bifite ibyamamare byinshi ndetse n’abakobwa beza bari kurufasha kumenyekanisha ibikorwa byarwo birimo amoko asaga icumi y’inzoga zo mu bwokjo bwa Gin na Whisky .
Kuva ku munsi wa mbere isiganwa ritangira mu gace ka Kigali -Rwamagana abakunzi b’ibinyobwa bya Ingufu Gin bakiranye urugwiro bamwe mu bagize itsinda ry’urwo ruganda ndetse batangira no kubigura ku bwinshi bishimira n’igare mu gace kabo .
Umunsi wakurikiye ku munsi wa Kabiri w’isiganwa aho hari hagezweho agace ka Kigali-Gisagara mu nzira zose zo mu majyepfo kw’ivuko ry’uru ruganda abakunzi ba Ingufu Gin bari bishimiye kubona uruganda rwabo rwaritabiriye iri rushanwa byaje guhumira ku mirari ubwo itsinda rirangajwe imbere na Ntihanabayo Samuel uzwi cyane ku izina rya Kazungu Umuyobozi Mukuru akana na Nyiri uruganda rwa Ingufu Gin ryageraga aho uruganda rukorera ku Ruyenzi abakozi bose b’uruganda bari basohotse ari benshi ibintu bya bibereye ijisho cyane .
Ubwo bari bageze ku Gisagara abaturage basusurukijwe n’abarimo Eric sender n’umunyarwenya Ndimbati ,Arika nako bigurira ibinyobwa bya Ingufu Gin .
Agace ka Gatatu ko byabaye akarusho ubwo biatabiraga agace ka Gatatu ka Huye -Musanze nabwo itsinda ryo kwamama ibikorwa bya Ingufu Gin ryongeye kwerekwa ibyishimo n’abakunzi b’ibyo binyobwa bya Ingufu Gin kugeza bageze mu mugi wa Musanze .
Kuri uyu wa gatatu akaba umunsi wa kane wa Tour Du Rwanda agace ka Musanze Karongi nako kari kitabiriwe n’abaturage benshi cyane ku mihanda yose kugeza ubwo umufaransa Thomas Bonnet wa Total Energies watsinze Agace ka Kane ka Tour du Rwanda yari yinjiye mu karere kabo ka Karongi
Ubwo yageraga aho I Karongi abaturage bo ku nkengero z’ikivu bongeye kuryoherwa no kubona Ingufu gin ibazaniye umuhanzi Senderi n’Umunyarwenya Ndimbati batumye ikinyobwa cya Ingufu Gin kinyobwa cyane muri ako karere.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo Iri rushan rizahaguruka mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu aho nabwo baherekejwe n’ikinyobwa cya Ingufu Gin bazabasha kugira ibihe byiza mu nzira binywera ibyo binyobwa .
Irebere amwe mu mafoto y’itsinda ryamamaza ibinyobwa bya Ingufu Gin muri Tour du Rwanda