Uyu munsi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho yavugishije benshi, agaragaramo Perezida Kagame hamwe n’umuryango we, ari gukina billard n’umukwe we Ndengeyingoma Bertrand
Muri ayo mashusho agaragaramo benshi mu bagize umuryango wa Perezida Kagame, hagaragaramo Perezida ku meza akinirwaho billard ari kumwe na Ndengeyingoma.
Ntabwo havugwa igihe amashusho yafatiwe ariko agaragaza umuryango wa Perezida uri mu busabane, bamwe bari gukina abandi biyakira.
Ni amashusho yavugishije benshi, ahanini bagaruka ku buryo Perezida Kagame ataburira umwanya umuryango we hejuru y’izindi nshingano ziremereye zo kuyobora igihugu.